Ubuhamya bwa Providence Imana yakijije kanseri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Waba warigeze gusengera umuntu imyaka myinshi ugasanga utazi niba koko amasengesho yawe yarumviswe n'Imana? Cyangwa ngo wumve ko yagize agaciro? Ese wakora iki Imana ikubwiye mu gicuku ngo byuka usengere umuntu runaka? Igisubizo ni ugusenga ushyizeho umwete. Uku niko byagenze kuri Providence wari urwaye Kanseri yaramuzahaje ariko hamwe n'isengesho ryuzuye ukwizera, yarayikize.

Pawulo atwibutsa mu rwandiko rwa 1 yandikiye Abatesalonike 5:16-1 ati:"Mwishime iteka, musenge ubudasiba, mu bibaho byose muhore mushima kuko ari byo Imana ibashakamo muri Kristo Yesu".

Mu magambo ye Providence aradusobanurira uko byamugendekeye

"Mu gihe narwanaga na kanseri, Imana yasubije amasengesho yanjye, kandi akenshi yagendaga isubiza amasengesho mbere y'uko menya ko nkeneye gusenga.

Ibyiringiro byange mu kubasangiza iyi nkuru y'uburyo twasenze tugasubizwa ni uko nagendeye ku magambo ari mu gitabo cy'Imigani 15:23.

Mugihe nari ndembejwe na kanseri, nari mfite imyaka 31, mbere yaho nari mfite ubuzima bwiza ku buryo buri cyumweru nakoraga irugendo rw'ibirometero 15 ku butumburuke bwo hejuru. Mubyukuri nari mfite ubuzima bwiza. Mugihe nari maze kurwara kanseri, abaganga bakoze ibishoboka byose bica cells zigize iyo kanseri bakoresheje kubaga kandi babikoranye umwete n'ubushishozi bwinshi.

Icyo gikorwa cyangizeho ingaruka ku mubiri ndetse no mu bitekerezo kuko nahise ndangwa n'agahinda gakabije. Ijoro rimwe Satani yanteje ubwihebe bukomeye numva ntakaje icyizere cyo kubaho. Muri ako gahinda numvise ijwi rimbwira riti:"Senga" Nahise ntangira gusenga cyane nti:"Mana nkiza".

Umugore wubaha Imana wari incuti yanjye tukiri urubyiruko, ubwo yari ari mu bitotsi Imana yashyize mu mutima we umuhate wo kunsengera, yubashye Imana koko arabyuka apfukama hasi aransengera cyane nk'usengera umwana we, kugeza ubwo yumvise ko isengesho rye ryumvikanye.

Hashize igihe gito nyuma y'isengesho, uko uwo mugore yasengaga niko natangiraga kumva kwiheba bigenda bishira, ariko nakomezaga kubona ifoto y'uwo mugore urimo kunsengera igenda iza mu maso yanjye kandi nzi ko tudaherukana bikanyobera, kuko n'ubwo yari arimo kunsengera njyewe sinari mbizi. Igihe rero cyaje kugera narakize duhurira ku rusengero nuko uwo mugore ansobanurira uko byagenze byose igihe yansengeraga".

Imana yumva amasengesho

Mubyukuri nizeye agakiza ka Yesu mu buzima bwanjye bwose hatabayeho gushidikanya cyangwa kureba hirya. Nizeye ko Imana buri gihe idasubiza amasengesho yacu mu buryo twari twiteze, ahubwo isubiza igihe cyayo kigeze kandi ikurikije umugambi wayo.

Si gombwa ko buri gihe tubona ibisubizo by'amasengesho yacu ariko uko byagenda kose tugomba guhora dusenga kandi twizeye bihagije ko Imana izadusubiza bigendanye n'umugambi wayo.

Ku bantu murimo gusengera incuti zanyu cyangwa abavandimwe bari mu kaga, ntimucogore ibyiringiro birahari ku bizera.

Mu gusoza ubuhamya bwe, Providence arashima Imana ko yumvise gusenga ikamukiza kanseri ndetse n'agahinda gakabije yari afite. Arasabira kandi umugisha abamusengeye bose kuko Imana itajya yirengagiza intore zayo ziyitakira ku manywa na nijoro.

Source: Christian post.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Providence-Imana-yakijije-kanseri.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)