Nasobanukiwe ko ntagombaga kubaho ubuzima bunyuranyije no kuba umwigishwa wa Yesu, ubuzima bumaze kumpinduka nibyo byansunikiye mu kwiyegereza Imana. Wari umunsi muremure kandi utoroshye.
Naricaye ndibwira nti: "Ntabwo ubuzima bugomba kumera gutya!"
Umunsi wose wambereye nk'akajagari muri njye. Numvaga ndakaye kandi ntishimiye ibintu hafi ya byose. Iyo hagiraga ikigenda nabi mu byo nateganyaga ku munsi, ibintu byose byamberaga umwijima, kandi byarambabazaga. Nagerageje kurwanya ibintu byose byabyutsaga kamere yanjye, mbona ko icyaha ari ikintu cyose kinyuranye n'ubushake bw'Imana n'amategeko yayo. Gukora icyaha ni ukurenga cyangwa kutumvira ayo mategeko. Irari ryo gukora icyaha rihora muri kamere ya muntu.
Byari bigoye cyane kandi birenze. Nabonye ko ubuzima nari ndimo ataribwo nari nkwiye kubamo nk'umwigishwa wa Yesu.
Kwiheba kwanjye
Nibazaga biramutse bibaye ngombwa ko mpagarara imbere ya Yesu, uko naba meze muri ako kanya!. Bidatinze ariko byaje kugaragara ko amaso yanjye yari yibereye gusa ku by'isi. Kubera iyo mpamvu, ntibyanyoroheye kwikuramo iyo midugararo yose.
Nubwo ibyo nabimenye, sinari nzi aho natangirira gushaka inzira yo kuva mu kajagari narimo. Sinari nzi icyo nkwiye kureka cyangwa uko nshobora guhinduka. Byari bigeze aho nizirika cyane ku by'isi, ku buryo ntari mfite uko nagirana ubusabane n'Imana mu bihe byo gusenga.
Numvaga ko Imana ntaho yacisha ivugana nanjye. Nubwo byari bimeze bityo ariko, kubera kwiheba nubitse umutwe aho nari nicaye, mbaza Imana icyo nkwiye gukora kugira ngo mve muri uwo mwijima.
Uko ubuzima bwanjye bwahindutse nkiyegurira Imana
Nyuma y'igihe gito, umuhungu wacu muto yakoze impanuka ikomeye. Abaganga bagombaga kumugumisha muri koma iminsi itari mike. Ikintu nashoboraga gukora cyonyine ni ugutegereza. Mu bihe nk'ibi byo guhungabana umuntu aba atunguwe n'ibibazo, niho ubonera ko iby'isi byose ari zeru.
Ndibuka ko nicaye njyenyine muri kimwe mu byumba by'ibitaro, mfite umubabaro no kwiheba byatumye amaherezo mpindukirira Imana. Nibwo natangiye kuvugana n'Imana. Nahise numva ko mfitanye isano yagutse n'Imana, aho numvaga neza cyane icyo yanshakagaho. Igihe cyose nicaraga aho mu bitaro, nahoraga mubiganiro n'Imana. Yabashije kundondora imbwira ibyo nkeneye kwihana, ndetse n'ibyo ngomba kureka burundu.
Imana Yampaye umucyo ntari narigeze mbona mu bihe bisanzwe, bitewe n'uko ibitekerezo byanjye byari byaratwawe n'isi gusa. Muri kiriya gihe naje kugirana umubano wa hafi cyane n'Imana kandi nashoboye gutera imbere byihuse mu buryo bushya kandi ubuzima bwanjye bumera neza. Uko igihe cyagiye gihita kamere yashatse kongera kunganza, mfata icyemezo cyo kurwana n'imbaraga zanjye zose kugira ngo umubano wanjye n'Imana ukomeze kuba ntamakemwa.
Hatabayeho gukomeza umubona wanjye n'Imana mba nzi ko nta jwi ryayo nazongera kumva. Umuhungu wacu yagombaga kubagwa nyuma yo gukora impanuka kandi nubwo akirimo kwitabwaho urabona ko yishimye kandi ameze neza cyane. Muri ibi bibazo twahuye nabyo sinigeze numva ko ibintu bigoye cyane cyangwa ko Imana yantaye. Yabanye nanjye muri byose, imba hafi kandi ishimangira kwizera kwanjye, inyitaho ku buryo ntabasha kurundora.
Nzakomeza kwibera hafi y'Imana mu bibaho byose. Uku niko ubuzima bwanjye bugomba kumera!
Source:ActiveChristianity.org
Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Uko-Imana-yahaye-agakiza-uyu-mubyeyi-biciye-mu-mpanuka-y-umwana-we.html