Armando yakuriye mu muryango usengera mu idini Gatolika, umuryango we wajyaga mu Misa buri cyumweru hamwe na Armando, abavandimwe be ndetse na bashiki be. Ababyeyi babo babohereje kwiga mu mashuri Gatolika muri Leta ya California ariko mubyukuri Armando ntiyari akijijwe, icyakora Yesu yaje kumwiyereka arahinduka nyuma yo kwigaragura mu biyobyabwenge n'ibindi bikorwa by'urugomo.
Mu magambo ye, Armando aratunyuriramo muri macye ubuzima yabayemo n'uburyo yakijijwe akakira Yesu nk'Umwami n'umukiza w'ubugingo bwe.
"Nizeraga Imana ariko ngashidikanya kuri Yesu, kimwe n'abandi bana bigometse ntabwo nashakaga kujya mu rusengeero cyangwa gukurikiza amategeko 10 y'Imana, najyaga gukora ibyo nshaka igihe cyose nshaka. Nibwiraga ko byaterwaga n'igihe cy'ubugimbi nari ngezemo cyatumye mpagarika gutekeereza ku Mana hanyuma ngakurikira inyungu zanjye.
Mu magambo avunaguye, bwa mbere nagiye mu birori hamwe n'incuti zanjye bitinda kurangira. Nahindutse umusinzi ku buryo nageze aho mfatwa ngafungwa bigeza aho nendaga gupfa, ariko aho ni ho naboneye amahirwe yo kugirana umubano n'Imana ndetse mpabonera umuryango wo kumfasha mu nzira ya gikristo. Mbere y'uko nkizwa abakristo bazaga kunkomangira ngo bambwire ijambo ry'Imana, nkabasubiza ko nizera Imana ivugwa muri Bibiliya.
Mu 2017 mama wanjye yarapfuye bituma umuryango wacu uhungabana nanjye ubwanjye byangize ho ingaruka ikomeye kuko nabuze umubyeyi akaba n'inkoramutima yanjye yamfashaga mu buzima bwa buri munsi. Nanyuze mu bihe binkomereye ariko kuva icyo gihe natangiye gutekereza kuri Bibiliya aho ivuga ko byose biva ku Mana. Mubyukuri siniyumvishaga neza uko ngomba kubaho nyuma y'urupfu rwa mama.
Umunsi nafashe icyemezo cyo guhungira muri Yesu, Nacitse intege cyane ubwo nari ndimo kureba videwo yo kuri YouTube ivuga ku mugore warokotse agacika itsinda rya Satani kandi yarimo abwira umubwiriza inkuru ye. Yarangije avuga amateka ye y'ukuntu Yesu yamukijije asubiramo amagambo yo muri Bibiliya hamwe nibice byinshi by'Ibyanditswe Byera nko Gutegeka kwa kabiri 18: 9-13, Abefeso 5: 6-11; 6: 12-17 na Yohana 3:16. Mu kumva ubuhamya bwe bwose naratsinzwe ndemezwa mu mutima wanjye. Mu byukuri sinari nzi uburyo Imana idukunda.
Nyuma yo kureba videwo ye, nari ndi muri douche ntekereza ku buhamya yari yatanze bwose ndapfukama nsaba Yesu kumbabarira. Namubwiye ko noneho agiye kuba Umwami n'Umukiza wanjye, igihe cyose nari ndimo ndira amarira atemba mu maso. Uwo munsi nageze aho mfata agatotsi hari ku manywa, icyo gihe Umwuka Wera yaransuye anshyiraho ikimenyetso nk'umwe mu bo yacunguje amaraso ye. Ibi byari mu Kwakira 2017. Kuva icyo gihe natangiye gusoma Bibiliya ubudasiba.
Muri macye niba utari wizera Yesu Kristo nka njye, ndakwinginga kwakira amahirwe y'agakiza gatangwa na Yesu, musabe akwereke ukuri kandi burya abamushakana umwete baramubona bityo bakaruhuka ingoyi za Satani".
Source: truthsaves.org
Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Uburyo-Armando-yakijijwe-binyuze-kuri-You-Tube.html