Mu gice cya 2 twabonye uburyo Kayitesi Domina yakize SIDA maze abibwiye umugabo we amutera utwatsi avuga ko abakizwa bamubeshya ndetse amufatira ibyemezo byo kumubuza gusenga, ariko Domina arabyanga ari byo byamuviriyemo gukubitwa umunsi n'ijoro ariko Domina ashikama ku Mana asengera umugabo we kugeza ubwo yakijijwe apfa yejejwe.
Mu magambo ye,Kayitesi Domina aradusobanurira ingorane yahuye na zo nyuma yo gukizwa.
Aragira ati:"Umugabo wanjye yamaraga kunkubita nkajya muri toilette nkamusengera cyane ngo Imana imuhe agakiza ntazapfire mu byaha, twaba turyamye nkamupfumbata akagira ngo ni ibisanzwe naho njye namaze kwinjira mu Mwuka kare ndimo musengera, mukuramo imyuka yo kudakizwa, ubusambanyi, kunywa inzoga, itabi n'ibindi. Uko namusengeraga aho gukira byariyongeraga.
Umunsi umwe yarambwiye ati:"Igihe nagukubitye nkubuza gusenga ukaba warabyanze, noneho ndagutaye burundu sinzagaruka". Yaragiye ansigana n'abana 5 mu mujyi i Bujumbura maze Yesu araza turasigarana. Ubwo nari ndyamye saa munani z'ijoro nabonye Yesu aje atangira kunkorakora mu maso maze arambwira ati:"Yewe! Abagabo bazapfa, ibintu byose bizashira ariko Imana yo izahoraho ibihe bidashira, none ngwino twikundanire ndetse ampa amasezerano ari muri Yesaya 54".
Muri iryo joro Imana yaranyiyeretse impa n'indirimbo yamfashije cyane mu ndirimbo za wokovu (agakiza) mu rurimi rw'igiswahili ya 272 ivuga ngo: Ni uheri kumwamini Mungu (Ni iby'igiciro kwizera Imana) ku buryo no mu rusengero nasabaga umwanya nkayiririmba harimo amagambo avuga ngo ibigeragezo bikomeza umugenzi mu rugendo. Imana yanyeretse ko umugabo wanjye atari ukunyanga ahubwo ari umwuka umurwanya umurimo.
Umunsi umwe nagiye mu iyerekwa mbona umugore w'ikimuga aranyinjiranye mu nzu mpita nkoma akaruru mpamagara umugabo ngo aze antabare kandi yari yaragiye. Nahise mbona umugabo araje atangira kurwana na wa mugore barwanira interrupteur (akantu bakandaho bazimya cyangwa batsa itara) umugabo agashaka kwatsa, umugore agashaka kuzimya bararwana birangira umugore amurushije imbaraga maze itara rirazima mbona mu nzu habaye umwijima. Umwuka Wera yahise ambwira ko umugabo wanjye atanyanga ko ahubwo umwuka w'ubusambanyi urimo kumurwanya.
Ikindi gihe Imana yongeye kunyereka yaragarutse ngo njya gusenga musize mu gitanda (icyo gihe yari yaragiye) nuko ngeze mu nzira mpura n'imbwa, mbona zirasamye ngo zindye, ariko nahise mpinduka nk'intare ndazifata zose ndazishwanyaguza. Naragiye nirirwa nsenga mvuga ngo Imana imfashe ntankubite nk'uko byahoraga. Naragarutse ngeze mu rugo mbona yicaye muri salo nanjye mwicara iruhande, aho yahagurutse ngo ankubite, mbona arahagurutse afunguye akabati azana amasorori y'ibiryo bishyushye arambwira ngo nze duasangire mpita nkanguka.
Nagize irindi yerekwa ubwo nari ndimo gusengera umugabo wanjye, mbona ari mu muhanda maze umusirikare aramurasa mbona arapfuye, narirukanse cyane ndamusanga hasigaye gato ngo apfe ndamubwira nti:"ubu ntiwakwihana maze wapfa ukigira mu ijuru?". Nagiye kumva numva avuze akajwi karenga ngo Imana imbabarire ibyaha byose nakoze. Nagiye kubona mbona abaye muzima, mpita nkanguka ariko menya ko umunsi umwe Imana izamukubita inkoni akihana agapfa akajya mu ijuru.
Ibyo nabibonye nijoro, ariko bukeye bigeze nimugoroba mbona umugabo wanjye araje nuko arambwira ati :Ibyo nagukoreye byose ubimbabarire sinzasubira.Yaraje turabana igihe kiragera tugaruka mu Rwanda mu 1994, ntangira akazi CHUK ariko byari umugambi w'Imana kugira ngo nsengere abarwayi kuko sinari narize nakoraga akazi gaciriritse. Narabasengeraga abarwayi ba SIDA bameze nabi, sinagiraga iseseme, narabateruraga nkabiyegamiza kuburyo amarira yanjye yabatembaga ku mubiri nibwo numvaga nyuzwe. Mwibuke ko nigeze kugira iyerekwa ngahabwa imfunguzo z'ibitaro, mu myaka 16 namaze CHUK, Imana yankoresheje ibikomeye ndashimira Kristo ko asezeranya agasohoza.
Muri iyo minsi niho umugabo yatangiye kurwara, azana ibiheri ku mubiri, inkorora, tukajya mu bitaro tukongera tukagaruka. Rimwe yagiye kwipimisha ku Muhima bamusangamo SIDA maze araza arabimbwira mpita mwibutsa nti "Ese ubundi ntiwibuka ko bayinsanzemo ngasenga Imana ikankiza? Erega buriya n'ubwo ubona dukomeza kubana ariko buriya sinzandura kuko Imana yankijije ifite n'ubushobozi bwo kunkingira.
Twakomeje kuganira ndamubwira nti Imana ni urukundo, harageze ko nawe wakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwawe, wapfa ukajya mu ijuru, wakira ugakorera Imana. Yahise abyemera nuko nibuka umusirikare amurasa, mpita mubwira nti"Rero ngiye kukuzanira pasiteri akwakirishe Yesu?". Nabwo yaremeye aciye bugufi cyane.
Naragiye njya kumuzanira umupasiteri witwa Rwumbuguza Meshak araza umugabo aratura ansaba imbabazi yakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwe, arakizwa amererwa neza. Icyo gihe ntacyanejeje mu bibaho nk'icyo kintu kuko nari mbitegereje imyaka myinshi. Imana yaramukijije arakira ariko igihe kiza kugera Imana irambwira ngo iramutwaye, mbona umuryango w'inzu yanjye uraguye nk'aho yahagurutse ngo awuzamure mbona ni njyewe urimo kuwuzamura. Mubyukuri Imana yamutwaye akijijwe".
Muri macye amasengesho yacu ntashobora gupfa ubusa. Ndashaka kubwira abagore bafite abagabo cyangwa abana badakijijwe ngo ntibacike intege zo gusenga kuko aya masengesho Yesu arayumva cyane.
source: SINAI TV