Uburusiya bushobora kwakira Euro ya 2021 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iyi minsi icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije isi yose cyatumye hasubikwa irushanwa rihuza ibihugu byo ku mugabane w'Iburayi (Euro ya 2020), rikimurirwa umwaka utaha wa 2021 hari kuvugwa ko igihugu cy'Uburusiya gishobora kwakira iri rushanwa mu gihe ibihugu 12 aribyo byagombaga kuryakira nkuko byari biteganyijwe.

Nk'uko ikinyamakuru Le Parisien cyabyanditse dukesha iyi nkuru cyavuze ko , kubera Covid-19 ishobora kuzaba itaragabanya ubukana mu 2021 mu kwezi kwa Kanama, Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku mugabe w'Iburayi (UEFA) ishobora guhitamo ko iri rushanwa ryakinirwa mu gihugu kimwe aho kuba ibihugu 12 nkuko byari biteganyijwe, igihugu cy'Uburusiya nicyo kiyoboye ibindi mu gushaka kwakira iri rushanwa.

Igihugu cy'Uburusiya nicyo giheruka kwakira igikombe cy'Isi cya 2018 kandi ngo kiteguye kwakira iri rushanwa dore ko nurukingo rwa covid-19 rwabonetse mu burusiya kandi ngo ibikorwa remezo biracyari bishya kuko hashize imyaka ibiri bakiriye igikombe cy'Isi cyatwawe n'Ubufaransa.

Uburusiya ntabwo aribwo bwifuza kwakira iri rushanwa gusa kuko Abongereza nabo bararyifuza ndetse n'igihugu cy'ubudage nubwo aribwo buhabwa amahirwe menshi.

Uburusiya bufite ibikorwa remezo bikomeye nyuma yo kwakira igikombe cyisi cya FIFA 2018



Source : https://impanuro.rw/2020/11/04/uburusiya-bushobora-kwakira-euro-ya-2021/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)