Ubuyobozi bwa KIM university bwatangaje ko itazongera gukora kubera ikibazo cy'amikoro. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bwa kaminuza ya KIM bwatangaje ko iyi kaminuza itazongera gufungura imyigishirize n'izindi serivisi zijyanye na yo kubera ibibazo by'amikoro

Iyi kaminuza yabitangaje mu itangazo yahaye abanyeshuri kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ugushyingo 2020, ryashyizweho umukono n'umuyobozi wungirije w'agateganyo wayo, Jean-Baptiste Mugabe.

Iki cyemezo gikurikira inama yahuje ubuyobozi bwa kaminuza n'abahagarariye abanyeshuri yabaye ku ya 20 Ukwakira 2020.

Iri tangazo riragira riti 'Ibiro by'umuyobozi w'ikigo birashaka kumenyesha abanyeshuri bose ko kubera ibibazo by'amafaranga twicujije kubamenyesha ko kaminuza ya KIM itazongera gufungura imyigishirize n'izindi serivisi zijyanye nayo.'

Iki cyemezo cyo gufunga iri shuri cyafashwe nyuma y'ukwezi kumwe izindi kaminuza zisubukuye gahunda yo kwigisha nyuma y'amezi umunani zidakora kubera icyorezo cya Covid-19.

Kaminuza yagiriye inama abanyeshuri kuza gufata ibyangombwa kugira babone uko bajya gushaka ahandi bakomereza amasomo yabo.

Hamaze iminsi havugwa ibibazo mu mashuri makuru na za kaminuza zigenga ndetse zimwe zanahagaritswe burundu nk'iya Kibungo yahagaritswe n'Inama y'Igihugu y'amashuri makuru na za Kaminuza.

Ririya shuri ryo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y'Iburasirazuba, yahagaristwe burundu kubera ibibazo by'amikoro byari bimazemo igihe kinini.

The post Ubuyobozi bwa KIM university bwatangaje ko itazongera gukora kubera ikibazo cy'amikoro. appeared first on Kigalinews24.



Source : https://kigalinews24.com/2020/11/04/ubuyobozi-bwa-kim-university-bwatangaje-ko-itazongera-gukora-kubera-ikibazo-cyamikoro/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)