Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umujyanama wihariye wa Perezida Yoweri Museveni mu by'umutekano akanaba umuhungu we, gucyocyorana na Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine mu gihe habura amezi atatu yonyine muri Uganda hakaba amatora y'umukuru w'Igihugu.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ugushyingo 2020, ni bwo Bobi Wine yatanze Kandidatire ye mu matora y'umukuru w'Igihugu ateganyijwe muri Gashyantare umwaka utaha, nyuma yo kwemezwa ku mugaragaro nk'umukandida ugomba guhagararira ishyaka NUP (National Unit Platform).
Uyu mugabo wari umaze imyaka itatu atangaje ko aziyamamariza kuyobora Uganda, yavuze ko yiteguye gukura ku butegetsi 'umunyabugugu' Yoweli Kaguta Museveni yise ko yamunze igihugu.
Kyagulanyi yavuze ko Perezida Museveni ari umuntu waranzwe n'ubugugu no gushaka kwiharira ubuyobozi kugeza ubwo yakuraga mu Itegeko Nshinga ingingo ijyanye n'imyaka umukuru w'igihugu adakwiriye kuba arengeje, ashaka kuyobora Uganda ubuzima bwe bwose.
Ni amagambo atakiriwe neza ibukuru, bituma Gen Muhoozi amusaba kureka iterabwoba, ngo kuko anashatse kurwana bamutsinda mu buryo bworoshye cyane.
Ati: 'Muvandimwe wanjye muto nakubwiye ko udashobora kudutera ubwoba. Dufite imbaraga zikomeye cyane kuruta uko utekereza ko turi. Niba ushaka kurwana, tuzagutsinda mu buryo bworoshye cyane. Dukeneye amahoro, ariko nugerageza kuturwanya, uzabikore. Amagambo ya Gen. Muhoozi yakuruye iterana ry'amagambo hagati y'abashyigikiye Perezida Museveni n'abashyigikiye Bobi Wine, bamwe bati 'Uganda ntikeneye kuyoborwa n'inzererezi'; abandi bati 'mufite ingufu z'igisirikare we afite ingufu z'abantu n'urukundo rw'abantu.'
Ku manywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ugushyingo , byavugwaga ko Bobi Wine yatawe muri yombi n'inzego z'umutekano za Uganda nyuma yo gutanga Kandidatire ye, gusa aho arekuriwe yahise asubiza Gen. Muhoozi ko abagabo b'ibigwari n'abanyantege nke ari bo biratana ubugizi bwa nabi.
Abinyujije kuri Twitter yagize ati'Abagabo b'ibigwari n'abanyantege nke ni bo bonyine biratana ubugizi bwa nabi. Ibyacu ni umuhamagaro utarimo urugomo. Urabizi ko mu matora anyuze mu bwisanzure no mu mucyo, so w'umunyagitugu ushaje ntazongera kubaho. Iki gihugu ni icy'Abagande, si icyawe na so. Ibyo uzabisobanukirwa vuba.'
Perezida Museveni wiyamamariza kuyobora Uganda muri manda ya gatandatu, ni we uhabwa amahirwe yo kongera gutorerwa kuyobora kiriya gihugu, n'ubwo na Bobi Wine uri mu bo bazaba bahanganye ashyigikiwe n'abatari bake.
Lt Gen.Muhoozi na Bobi Wine batangiye gucyocyorana
Source : https://impanuro.rw/2020/11/04/uganda-lt-gen-muhoozi-na-bobi-wine-batangiye-gucyocyorana/