Muri iyi mpeshyi ishize ya 2020, Hermen yanduye coronavirus, birangirira ashyizwe mu bitaro, kandi ashyirwa mu kato nyuma yuko asanganywe ikibazo gikomeye mu bihaha. Uku kuba mu bitaro byari ibintu bikomereye cyane umuryango we , dore ko nta wari wemerewe kumugeraho.
Umugore we Jenneke n'abana babo babiri nabo bari bafite ibimenyetso bya coronavirus bituma nabo bashyirwa mu kato mu rugo rwabo. Ariko ibitekerezo byabo byari kuri Hermen wari mu bitaro, bifuza ko hari icyo Imana yakora ubuzima bwe bukarokoka icyo cyorezo.
Mu buhamya bwabo nkuko tubikesha Activechristinity.org, Jenneke na Hermen bavuze imirimo n'ibitangaza Imana yabakoreye.
'Numvaga ijuru rinyegereye cyane'
Inshuro ebyiri Hermen yategujwe gushyirwa mu ishami rishinzwe ubuvuzi bwisumbuye, aho yagombaga gushyirwa muri koma. Mu magambo ye yagize ati: 'Inshuro nyinshi naribwiraga nti: 'Iyi ni yo mperuka, sinzi ko nzongera guhura n'abanjye.' Nkoresheje imbaraga zanjye za nyuma, noherereje ubutumwa umugore wanjye n'abana mbambwira ko mbakunda. Numvaga ijuru rinyegereye cyane.
Kubana na Yesu ubuziraherezo byari igitekerezo cyiza kuri njye. Ariko muri njye, nanone nifuzaga cyane kubaho. Numvaga rwose nkeneye umwanya wo gufasha abandi bantu. '
Kwishingikiriza ku Mana
Muri icyo cyumweru Jenneke ntiyashoboraga guhura n'umugabo we Hermen. Byari bigoye kubona amakuru yizewe avuye ku baforomo kuko ibintu byose byari bihugiranye hamwe no gushidikanya kwinshi. 'Igihe nakiraga ubwo butumwa buteye ubwoba, nasanze ibintu byari bikomeye cyane. Kuko byasaga nkaho agiye gupfa! Kandi sinashoboraga kuzongera kumubona cyangwa kongera kuvugana nawe. Birumvikana ko ibyo bintu byari bikomeye cyane!
Ubusanzwe nta kindi nashakaga usibye kumusura mu bitaro, kubana na we nkabona uko mwitaho, no kugira ibyo mutegurira , ariko ibyo byari amatakirangoyi kuko twasabwaga kuguma mu rugo tugategereza. Numvaga nta bushobozi mfite bwo kugira icyo nakora. Ariko muri ako kanya nagize kwizera mu mutima wanjye numva mfite amahoro , ndibwira nti : 'Imana niyo yonyine ishobora gukora ikintu cyose ubu.
Ishobora kumpuza n'umugabo wanjye! Ako kanya nahise mpabwa ijambo ngo :'Tegereza', nahisemo kwishingikiriza ku Mana ko ariyo izadukorera ibikomeye.
Gusengana kwizera
Amasengesho niyo yari ubuhungiro kuri Jenneke ati'Mu ntangiriro nasabaga rwose nti: 'Mana, ndakwinginze, reka abeho! Ntashobora gupfa! 'Nasenze nkaho nagombaga kumvisha Imana gusubiza umugabo wanjye Hermen ubuzima.
'Ijoro rimwe, umurongo wo muri Zaburi 92: 13 wnaje mu mutwe nti: 'Umukiranutsi azashisha nk'umukindo, azashyirwa hejuru nk'umwerezi w'i Lebanoni. Ubwo batewe mu rugo rw'Uwiteka, bazashishira mu bikari by'Imana yacu. Bazagumya kwera no mu busaza, bazagira amakakama menshi n'itoto. Niba uraye mu gicucu cy'Ishoborabyose, mu byukuri bivuze ko Imana Ishoborabyose ubwayo ikureba iyo uryamye.
Ubwo irandeba kandi iranareba Hermen aho ari mu bitaro. Ikintu cyiza cyane nashoboraga gukora kwari ukubwira Imana nti: 'Mwami Mana, wowe uhagaze iruhande rwe, nyamuneka umwiteho! 'Nize gusenga mu bundi buryo. Sinigeze nyoborwa n'ubwoba nti : 'Ntagomba gupfa! Ntagomba gupfa! ' birumvikana ko uko kwizera kwimbitse kwari kuvuye ku Imana igenzura byose kandi ikatwitaho".
Nibyo, nakomeje gusenga nsabira Hermen gukira. Nize kuvugana n'Imana nk'uburyo muganira n'inshuti kubera ko kuva kera yo iradukunda! '
Isabukuru yabo, imyaka mirongo itatu yari ishize babana. Umugabo wa Jenneke yari akiri mu bitaro
Jenneke na Hermen bagize isabukuru y'imyaka mirongo itatu babana kandi Hermen yari mu bitaro. Mu buryo budasanzwe, Jenneke yemerewe gusura ibitaro kugira ngo babonane ku isabukuru y'ishyingirwa ry'abo. Barishimanye ubwo Jenneke yamugeragaho yambaye imyenda y'ubukwe nubwo umugabo we yari aryamye.
Umutima w'impuhwe no guterana inkunga
Jenneke yari azi ko abantu benshi basengera Hermen, haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Nibura abantu benshi bo mu itorero rya gikristo i Terwolde mu Buholandi, itorero Hermen yayoboraga,. Ati: 'Inshuti nyinshi zo muri Singapuru, Sri Lanka na Hong Kong nazo zabazaga buri munsi uko ameze. Numvaga mfite ibitekerezo byiza cyane iyo nabaga ngiye kuryama. Abantu benshi baransengeraga ku isi hose kandi mu gihe gitandukanye. '
Amasengesho hamwe n'ubutumwa bwinshi busubizamo imbaraga byari inkunga ikomeye kuri Jenneke n'abana. Inshuro nyinshi byafashaga Jenneke gukomeza yizeye Imana. Asobanura agira ati: 'Byari nk ' ubuzima bw'Imana ' kuri njye .
Hermen yavuye mu bitaro nyuma y'iminsi 12, yemerewa gutaha ngo azakirire neza mu rugo.
Jenneke agira ati: 'Twese tugomba gukomezanya gutunganya ibintu byose. Ati: "Cyari igihe kitoroshye, ariko twabibonyemo nk'impano y'ubuzima. Twabyigiyeho byinshi! Iki gihe rwose cyanyeretse ko nanjye ubwanjye nshobora guhindukira abankikije 'umurongo w'ubuzima bubageza ku Mana'. '
Nubwo bitinda umuntu akibagirwa ariko amagambo yo gushima Imana kuri uyu muryango ntazigera ahagarara , Hermen agira ati: 'Nishimiye cyane ko nshobora kugumana ubuzima nk'uko mubitekereza. 'Muri iki gihe, nabonye cyane ko Imana yansubije kuba njye , kandi ko buri muntu wese yaremewe icyo azakora mu buzima bwe. Imana yaturemye nk'abantu badasanzwe bafite impano zidasanzwe.
Ntitugomba kuba kopi y'umuntu runaka! Imana ishaka kuvugana na buri muntu ku giti cye, no kumusobanurira neza imirimo yamuteguriye gukora kandi ku giti cye. Nitumenya iyo mirimo twaremewe tugatangira kuyikora, tuzahindukira umugisha abantu benshi badukikije. '
Source: Activechristianity.org
Source : https://agakiza.org/Uko-Imana-yasubije-ubuzima-umugabo-wa.html