Uramutse ufite amafaranga muri BPR kugeza ubu ibyakujyanayo byaba ari bike cyangwa ari ntabyo, kuko serivisi wifuza ushobora kuzihabwa ako kanya ukanze muri telefone *150#, cyangwa ugashyira (download) muri telefone ikoranabuhanga (app) ukura muri Play Store (ku bantu bafite smart phone).
Iyo umaze kwinjira muri BPR ukoresheje uburyo bumwe muri ubwo bwombi (USSD ituma ukanda *150# cyangwa App), ushobora gufunguza konti utiriwe ujya kuri banki, ndetse ugahita wiyandikisha kugira ngo ujye ukoresha ubwo buryo bwa Mobile Banking.
Ushobora no kureba amafaranga ufite kuri konti yawe uko angana, bakanaguha raporo ngufi cyangwa irambuye, ushobora kwiyoherereza amafaranga uyakura kuri konti imwe uyohereza ku yindi hagati ya BPR na BPR cyangwa hagati ya BPR n'andi mabanki, ndetse ukayavana kuri BPR uyohereza kuri Mobile Money/Airtel Money.
Umuntu ukoresha Mobile Banking ya BPR abasha kubitsa no kubikuza amafaranga ku mashini zitwa ATM nta karita yo kubikuza afite, aho akanda muri telefone bakamuha imibare yandika muri iyo mashini igahita isohora amafaranga.
Iri koranabuhanga rya telefone kandi rifasha umuntu kwishyura imisoro yose ya Rwanda Revenue Authority, kwishyura amafaranga y'ishuri, kwishyura ifatabuguzi rya televiziyo (Star Times na DSTV na Canal+) ndetse no kuzigama muri Ejo Heza.
Ni ikoranabuhanga rifasha kandi kwishyura no kugura amazi n'amashanyarazi, hamwe no kugura amayinite ya MTN na Airtel. Rinafasha gusaba no kwishyura agatabo ka sheki n'ikarita ya ATM yo kubikuza (Debit Card).
Mu byiza umuntu yungukira mu gukoresha Mobile Banking ya BPR, hari ukuba bimurinda kujya gutonda umurongo muri banki, guhabwa serivisi nta kiguzi ndetse no kugira ikoranabuhanga ririnda umutekano w'urikoresha.
Banki y'Abaturage ikomeza ivuga ko muri serivisi zitangwa nta kiguzi gisabwe harimo iyo kuvana amafaranga kuri konti yo muri BPR uyashyira ku yindi yo muri BPR, kuyakura kuri konti muri BPR ayohereza kuri Mobile Money na Airtel Money.
Izindi serivisi zitishyurwa zirimo iyo kugura amayinite yo guhamagara, kwishyura ifatabuguzi rya televiziyo, kwishyura umuriro n'ibindi.
Banki y'Abaturage ishima uburyo abakiriya bayo bitabiriye gukoresha ikoranabuhanga cyane cyane mu gihe cya Covid-19, igasaba ko bakomeza kugira uwo muco.
source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/uko-mobile-banking-ya-bpr-iguhesha-amafaranga-na-serivisi-z-ubuntu-utavuye-aho-uri