Umucuruzi Alfred Nkubili azakomeza kuburana afunzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Binyuze mu ijwi ry'abamwunganira mu mategeko, Nkubili yari amaze iminsi ajuririra icyemezo giherutse gufatwa n'urwo rukiko rwamusabiraga gukomeza gufungwa mu gihe hari irindi iperereza ryagombaga gukorwa ku byaha byo kunyereza umutungo, magendu, gukoresha inyandiko mpimbano, no gushaka kubangamira urubanza aregwamo kuriganya Guverinoma amafaranga y'u Rwanda arenga miliyari ebyiri.

Icyemezo cyo kwigiza inyuma urubanza rw'uwo muherwe ukorera mu Ntara y'Uburasirazuba, cyafashwe mu buryo butunguranye, nyuma y'uko Nkubili ajyanywe mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) kubera uburwayi.

Mbere y'uko Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rumusabira gukomeza gufungwa, hari amakuru yari amaze iminsi acicikana avuga ko Nkubili wari warajuririye gufungurwa by'abagateganyo kubera ibibazo by'uburwayi ngo yaba yaritabye Imana, ariko ayo makuru yahise abeshyuzwa n'Urwego Rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa mu Rwanda (RCS) ndetse n'umuryango we ubinyujije mu itangazo ryanditse, wahise uvuga ko ubabajwe no kumva ayo makuru y'ibinyoma.

Nkubili ashinjwa ibyaha by'uruhurirane birimo kuriganya Guverinoma y'u Rwanda mu gukwirakwiza inyongeramusaruro, guhimba amazina y'abantu ba baringa bagomba kuyihabwa no kubeshya minisiteri ibiciro by'inyongeramusaruro akabihanika.

Mu bindi byaha ashinjwa harimo no gutatira icyizere, gukoresha inyandiko mpimbano no gufatira ibikoresho byifashishijwe mu gukora icyaha.

Nkubili yagerageje no gutanga miliyari icyenda (9.000.000.000 FRW) nk'ingwate kugira ngo arekurwe by'agateganyo, ariko Umucamanza Nubaha Murwanashyaka yavuze ko kumurekura by'agateganyo kwaba ari ukwigerezaho kuko ngo ashobora gutoroka ubutabera.

Umucamanza kandi yagaragaje ko Nkubili ashobora no kugerageza gusibanganya ibimenyetso kandi iperereza ritararangira, ikindi kandi ngo ntiyigeze atanga gihamya yerekana ko arimo kwivuza.

Umucuruzi Nkubili arashinjwa kuriganya Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi akayiba amafaranga abarirwa mu mamiliyari yahawe ntagure ibikoresho n'inyongeramusaruro byagombaga gukoreshwa mu buhinzi.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu cyemezo rwaherukaga gufata ku itariki 26 Kanama, rwavuze ko rwemera n'icyemezo cyafashwe n'Urukiko rw'Akarere ka Gasabo cyo kuwa 11 Kanama.

Abunganira Nkubili bari bisobanuye bagaragaza ko Abashinjacyaha bari bemeje ko amaperereza yarangiye, bityo ko nta kubangamira iperereza kwashoboraga kubaho; ariko Ubushinjacyaha bwanze kwemera ibyo bisobanuro bushimangira ko amaperereza yari akirimo gukorwa.

Alfred Nkubili ni umugabo wikorera ufite ikigo kitwa ENAS, azwi cyane mu Ntara y'Uburasirazuba; we n'abandi bantu 11 barashinjwa ubufatanyacyaha mu kuriganya Guverinoma bakayiba amamiliyari binyuze mu masoko yo gukwirakwiza inyongeramusaruro.

Ibyaha bashinjwa byabaye hagati ya 2009 na 2013, Nkubili n'abo bareganwa bagashinjwa kuba batarashyikirije inyongeramusaruro abahinzi bagombaga kuyihabwa. Nkubili nta cyaha na kimwe yemera.

Abantu icyenda muri 11 bashinjwa bazakomeza gufungwa, mu gihe abandi batatu barekuwe by'agateganyo ariko bakazakomeza gukurikiranwa. Urubanza rwa Nkubili na bagenzi be ruzatangira ku itariki 27 Ugushyingo 2020.




source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/umucuruzi-alfred-nkubili-azakomeza-kuburana-afunzwe
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)