Umwe mu baganga bakoranaga na Dr Ndasubira Alexis, mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Ukwezi ku murongo wa telefone, yadutangarije ko nyakwigendera ubusanzwe yari atuye mu karere ka Rusizi mu ntara y'Uburengerazuba ariko bagakorana ku bitaro bya Kiziguro mu karere ka Gatsibo mu Ntara y'Uburasirazuba.
Uyu mugenzi we akomeza avuga ko mu mpera z'iki cyumweru dusoje ari bwo Dr Ndasubira Alexis yagiye gusura umuryango we hanyuma ubwo yatahaga kuri iki Cyumweru mu masaha ya mugitondo, aza gukora impanuka ya moto ahita apfa.
Uyu muganga ati : "Mu masaha ya saa yine nibwo inkuru y'incamugongo yatugezeho ko Dr Ndasubira Alexis amaze gukora impanuka ya moto agahita apfa, urumva hariya ni kure ntitwanabonye amakuru ahagije ajyanye n'iby'iyo mpanuka ariko nyine twamenye ko yari kuri moto. Ubu umuyobozi w'ibitaro arimo gushyiraho itsinda ry'abajya gushyingura buriya nibwo tumenya andi makuru ahagije."
Umuganga wakoranaga na Dr Ndasubira Alexis avuga ko yari umuhanga cyane kandi akaba umuntu w'inyangamugayo kuburyo ibitaro bya Kiziguro n'umuryango we babuze umuntu w'ingirakamaro cyane. Nyakwigendera yari yubatse afite umugore n'abana, ndetse ngo hari hashize ukwezi bibarutse.