Iyi album izitirirwa Karuranga Shani, umwana w'imfura wa Nigihozo Hope na Dj Miller, bibarutse ku wa 16 Ukwakira 2019, nyuma y'amezi ane yari ashize aba bombi basezeranye kubana akaramata.
Umwana w'aba bombi yitwa Karuranga Shani ari naho havuye iri zina ndetse ngo uyu mwana niwe watumye Dj Miller akora iyi album kubwo kugaragaza urugendo yanyuzemo kugira ngo agere kuri uyu mwana.
Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, Nigihozo yavuze ko mbere y'uko umugabo we atabaruka yari afite gahunda yo gukora album ihurijweho abahanzi batandukanye ariko ikitirirwa umwana wabo.
Ati 'Icyo navuga ni album n'icyo ni ubuzima bwe nk'uwari umaze kumenyerwa mu kuvanga imiziki, ikindi mtabwo ari uko avuga ubuzima bwe bwite cyangwa imyidagaduro isanzwe ahubwo aravuga ibyo yagiye anyuramo kugira ngo arinde agera kuri uyu mwana Shani.'
Yakomeje agira ati 'Ndasaba Abanyarwanda gushyigikira iyi album kugira ngo izabashe kugera ku rwego nyakwigendera yifuzaga, niyo ya mbere yari akoze ariko ninayo ya nyuma, ndifuza ko abantu bayishyigikira nk'abantu bamukunze mu ruhando rw'umuziki.'
Nigihozo avuga ko n'ubwo hari abahanzi bafite amazina akomeye bazagaragara kuri iyi album, bataragera igihe cyo gutangazwa ariko umwe yahita avuga kuri ubu ari uwitwa Mike Kayihura.
Iyi album 'Shani', izaba iriho indirimbo zitigeze zisohoka ndetse n'izo Dj Miller yashyize hanze zigakundwa nka 'Trainer' yakoranye na Christopher, 'Boss' yakoranye na Nel Ngabo, 'Belle' ari kumwe na Peace&Urban Boys,
Hazaba hariho kandi iyitwa 'Stamina' yakoranye na Social Mula, 'Iri joro ni bae' yakoranye na Dream Boys, Butera Knowless na Riderman kimwe na 'Un million c'est quoi' yakoranye na Peace Jolis.
Album ya mbere ari nayo yanyuma ya Dj Miller yise 'Shani', yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Producer Devy Denko uri mu bamaze igihe mu mwuga wo gutunganya indirimbo.
Reba hano indirimbo 'Belle'