Umuhanzikazi ukomeye yatawe muri yombi azira indirimbo yakoze ibara inkuru ku munyeshuri na mwarimu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iperereza (ANR) muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo rwafunze umuhanzikazi Élisabeth Tshala Muana Muidikay rumuziza indirimbo yakoze ibara inkuru y'umunyeshuri mwarimu yafashije kwimuka ataratsinze ikizamini na kimwe, we akamwitura kumuhemukira.

Indirimbo Tshala Muana yayise 'Ingratitude' agace kayo kakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga kibazwaho, ku buryo kajyanishijwe n'umwuka mubi uri muri politiki ya RDC muri iki gihe.

Indirimbo ivuga ko 'mwarimu yafashije umunyeshuri utaratsinze ibizamini kwimukira mu kindi cyiciro, uwo munyeshuri arangije ahemukira uwo mwarimu.'

N'ubwo Tshala Muana atigeze avuga Tshisekedi, abakoze ubusesenguzi bavuga ko uwo munyeshuri yaba ari uyu Mukuru w'Igihugu, mwarimu akaba Joseph Kabila. Ibyo kwimuka bikaba bijyanye n'uko basimburanye ku nshingano zo kuyobora RDC.

Minisitiri w'Itumanaho akaba n'Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, David Jolino Makerere we yavuze ko icyatumye uyu muhanzikazi atabwa muri yombi, ari uko atabanje kujyana indirimbo ye muri komisiyo ishinzwe gushungura, mbere y'uko ijya hanze. Yavuze ko iri bwiriza rerebana n'abahanzi ku bihangano byabo risanzwe ririho.

Nyuma y'amasaha make Elizabeth Tshala Muana asohoye indirimbo 'Ingratitude', komisiyo ishinzwe kugenzura ibihangano yabujije kuyitangaza mu rwego rwo kwirinda.

Nk'uko Jean-Marie Kasamba abitangaza ngo uyu muhanzi agomba guhora ahindura imiterere ye kugira ngo ashobore gushyira hanze iyi ndirimbo.

Numero ya 1 ya UNPC Kinshasa yagize ati: 'Ibitangazamakuru byose bya Kinshasa n'abanyamakuru birasabwa kudakoresha cyangwa gutangaza indirimbo 'Ingratitude', kugeza igihe yemerewe na komite y'igihugu ishinzwe igenzura.'

Depite Tony Mwaba wa UDPS nawe yavuze ko uyu muhanzikazi atitwaye neza. Ku rubuga rwe rwa Twitter uyu mudepite agaragaza ko kudashimira ( Ingratitude ) yakoreshejwe nk'uburyo bwo kubohora abaturage mu bucakara nubwo hari amasezerano yabyumvikanyeho.

Ati: 'Kuba Mose atarashimiye Farawo byabaye inkunga ikomeye yo kubohora ubwoko bwe mu bucakara!'

Kuri uyu wa mbere, nibwo uyu muhanzikazi yatawe muri yombi afatiwe i Kinshasa nabakozi ba ANR. Nk'uko amakuru menshi abitangaza, iri fatwa rije nyuma yiminsi ibiri gusa indirimbo ye isohotse.

Elizabeth Tshala Muana usanzwe ari umuyoboke w'ishyaka rya Kabila (PPRD) asohoye iyi ndirimbo mu gihe hari umwuka mubi hagati y'amahuriro mpuzamashyaka ya FCC rya Kabila na CACH rya Tshisekedi.

Itabwa muri yombi rye rikomeje gukurura umwuka mubi, aho imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu n'imibereho y'abaturage nka LUCHA, yasabye ko ahita arekurwa kuko afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, abinyujije mu mpano afite.



Source : https://impanuro.rw/2020/11/17/umuhanzikazi-ukomeye-yatawe-muri-yombi-azira-indirimbo-yakoze-ibara-inkuru-ku-munyeshuri-na-mwarimu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)