Umukino wa gicuti wahuje APR FC na Etincelles wasubitswe nyuma y'iminota 4 utangiye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukino wa gicuti wari urimo guhuza APR FC na Etincelles ku munsi w'ejo hashize ku Cyumweru, wasubitswe nyuma y'iminota 4 utangiye kubera imvura.

Ni umukino wa gicuti wagombaga kubera kuri Stade Regional Nyamirambo ariko wimurirwa ku kibuga cy'i Shyorongi aho APR FC ikorera imyitozo bitewe n'uko i Nyamirambo hari kubera imyitozo y'ikipe y'igihugu.

Akaba ari umukino wo gufasha amakipe yombi kwitegura shampiyona izatangira mu kwezi gutaha ndetse no gufasha APR FC kwitegura umukino nyafurika wa CAF Champions Leaue izahuramo na Gor Mahia mu mpera z'uku kwezi.

Uyu mukino watangiye saa 15h45' ariko nyuma y'iminota 4 gusa uhita uhagarara kubera imvura nyinshi yarimo kugwa.

Bategereje ko ihita ariko biranga n'ikibuga gikomeza kurekamo menshi ku buryo umukino utari gukomeza kubera muri icyo kibuga, nyuma y'iminota 30 bakaba bahise bafata umwanzuro wo gusubika uyu mukino.

APR FC ikaba yitegura cyane umukino wa Gor Mahia uzaba hagati y'itariki ya 27 na 28 Ugushyingo i Kigali, ni mu gihe uwo kwishyura uzaba hagati y'itariki 4 na 6 Ukuboza 2020 Nairobi muri Kenya.

Imvura yaguye ari nyinshi ikibuga kirekamo amazi menshi
Abakinnyi ba APR FC bahise bitahira basubira aho barimo gukorera umwiherero



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukino-wa-gicuti-wahuje-apr-fc-na-etincelles-wasubitswe-nyuma-y-iminota-4-utangiye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)