Umukobwa w' imyaka 26 yiyahuye nyuma yo gusanga umukunzi we aryamanye n'undi mukobwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa kabiri umukobwa w' imyaka 26 y' amavuko wo mu gihugu cya Tanzania witwa Roby Chinara, yatunguranye bikomeye nyuma yo gusangwa mu nzu yiyahuye bikekwa ko byatewe n' umukunzi we nyuma yo gusanga aryamanye n'undi mukobwa.

Ababyeyi banyakwigendera batangaje ko ku munsi w'ejo aribwo yavuze ko agiye gusura umuhungu bakundana, hanyuma hashize iminota nka mirongo itatu agiye, bajya kubona babona aragarutse, ngo babajije uyu mukobwa impamvu ahise agaruka, asubiza ko uwo yari yagiye kureba amusanze mu bye.

Nyina w'umukobwa ngo ntiyabitinzeho cyane, ngo kuko yumvaga araza kubimubaza neza nijoro ngo kuko aribwo yari kuba afite umwanya urambuye.

Umukobwa ngo yahise abwira nyina ko agiye kuba aryamyeho gato, nuko nijoro amasaha yo kujya kumeza ageze bategereza ko umukobwa aza baraheba. Nyina rero ngo yahise ajya mu cyumba cy'umukobwa nuko amusanga ku buriri yashizemo umwuka.

Bamugejeje kwa muganga basanga umukobwa yashizemo umwuka koko. Nyuma y'ibizamini byafashwe n'abaganga, batangaje ko uyu mukobwa yafashe imiti isanzwe ihabwa inyamanswa.

Nyina w'umukobwa yakomeje gutangaza ko yaje kureba muri telefoni ye agasanga umukobwa yandikiranye n'umushuti we witwa Esther mbere y'uko apfa amutekerereza byose uko byagenze.

Kugeza ubu, uwo musore wakundanaga na Chinara kuri ubu ari mu maboko y'ubuyobozi.



Source : https://impanuro.rw/2020/11/03/umukobwa-w-imyaka-26-yiyahuye-nyuma-yo-gusanga-umukunzi-we-aryamanye-nundi-mukobwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)