Iyi ndirimbo yise 'Alleluia Vuga Turakumva', Oswakim yayikoranye n'iyi korali isanzwe ibarizwa muri Kiliziya Gatolika, Paruwasi ya Kicukiro.
Nk'uko indirimbo nyinshi zo muri Kiliziya Gatolika ziba zicurangitse mu buryo bw'amanota nddetse zumvikanamo ubuhanga bwinshi na nako bimeze kuri iyi ndirimbo Oswakim yahuriyemo na Chorale St Paul Kicukiro.
Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko yari asanzwe afite iyi ndirimbo ndetse yayanditse mu 2003, ariko akaba ahisemo kuyishyira hanze muri iki gihe.
Yagize ati 'Indirimbo nasohoye ejo bundi buriya nari maze igihe kinini ntekereza kuyishyira hanze ariko nayihimbye mu 2003, abantu ni banyereka ko mbizi nzakora n'izindi.'
Uyu mugabo kandi yanavuze ko asanzwe afite impano yo kuririmba nubwo atari asanzwe ashyira hanze indirimbo.