Umunyarwanda umwe rukumbi yatoranyijwe mu bazasifura CHAN 2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guhera tariki 16 Mutarama kugera tariki 07 Gashyantare 2021, hateganyijwe igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu “CHAN”, kizabera mu gihugu cya Cameroun ndetse kikazanitabirwa n'igihugu cy'u Rwanda.

Umusifuzi mpuzamahanga Ishimwe Jean Claude
Umusifuzi mpuzamahanga Ishimwe Jean Claude

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda "Ferwafa", ryatangaje ko mu basifuzi batoranyijwe kuzasifura iki gikombe, harimo umunyarwanda umwe gusa, ari we Ishimwe Jean Claude usanzwe usifura hagati.

Kugeza abasifuzi b'abanyarwanda usibye abari gusifura imikino ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup, abandi babiri Ruzindana Nsoro na Bwiriza Raymond Nonati, bari gusifura CECAFA y'abatarengeje imyaka 20 iri kubera muri Tanzania.




source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/umunyarwanda-umwe-rukumbi-yatoranyijwe-mu-bazasifura-chan-2021
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)