Umunyarwandakazi wabaye Miss France 2000, Miss Sonia Rolland yashyizwe mu kanama nkemurampaka ka Miss France 2021.
Miss Sonia umaze imyaka irenga 20 yambaye ikamba rya Miss France, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko kugirirwa iki cyizere ari umwanya mwiza wo kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 amaranye iri kamba.
Ati"nishimiye kuba mu bakemurampaka ba Miss France 2021. Ni igihe cyiza cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 maranye ikamba rya Miss France."
Muri aka kanama nkemurampaka bazaba bari kumwe na Iris Mittenaere wegukanye rya Miss France 2016.
Iri rushanwa rizaba ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ukuboza 2020.
Miss Sonia Rolland yashyizwe mu kanama nkemurampaka ka Miss France 2021