Umunyemari utarize ! Imvano y'ubukire bwa Kabuga Félicien #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 1935, nibwo uyu Kabuga Félicien wabaye ikimenyabose abikesha ubucuruzi n'ubushabitsi yavukiye muri aka gace ubu ni mu Kagari ka Gatenga, Umurenge wa Mukarange, Akarere ka Gicumbi mu Ntara y'Amajyaruguru.

Kuba umucuruzi wari uzwi cyane ntacyo byari bitwaye ariko aho kugira ngo ubucuruzi n'ubukire bwe bube isoko y'ubuzima bw'abanyarwanda bwabaye isoko y'amarira n'imiborogo bitewe n'uruhare rw'ubu bucuruzi bwe mu gutera inkunga Jenoside yakorerwaga abatutsi mu 1994.

Kwitwa 'umuterankunga wa Jenoside', Kabuga yari umucuruzi ukomeye wabanaga bya hafi n'umuryango wa Habyarimana Juvenal wari Perezida w'u Rwanda.

Yagize uruhare mu ishingwa rya komite y'agateganyo y'ikigega cy'umutekano w'igihugu ('Comité Provisoire du Fonds de Défense Nationale â€" FDN'), ayibera umuyobozi, ndetse anaba umuyobozi wa komite nyobozi ya radiyo/televiziyo RTLM.

RTLM yahamagariraga abahutu kwica abatutsi. Urutonde rw'abanyamigabane b'ibanze b'iyi radiyo, rwariho abantu 1136, aho umugabane utagombaga kujya munsi y'amafaranga ibihumbi Frw.

Kabuga ni umwe mu banyamigabane b'iyi radiyo batanze amafaranga menshi mu ishingwa ryayo, aho yatanze ibihumbi 500,000.

RTLM ikimara gutangizwa, imikorere yayo yari ishinzwe Félicien Kabuga wari Perezida wayo, Ferdinand Nahimana, Umuyobozi wayo (directeur), Jean Bosco Barayagwiza, akaba yari yungirije umuyobozi.

Mu bikorwa bindi bikomeye Kabuga yamenyekanyemo cyane harimo icyo kugura toni 581 z'imihoro yakoreshejwe muri Jenoside.

Muri Gashyantare 1994, umukozi wa sosiyete CHILLINGTON yemeje ko isosiyete yabo yari imaze kugurisha u Rwanda mu mezi make, imihoro myinshi iruta kure ubwinshi iyo bari baratumije mu mwaka wose wa 1993.

Impapuro zisaba impushya zo kuzana ibintu mu gihugu zasuzumwe na 'Human Rights Watch' hagati ya Mutarama 1993 na Werurwe 1994, zigaragaza ko toni 581 z'imihoro zinjijwe mu Rwanda.

Iyo mihoro yatumijwe yose hamwe ku giciro cya miriyoni 95 z'amafaranga y'u Rwanda, yatanzwe n'umunyemari Kabuga abinyujije muri Kompanyi ye yitwaga ETS.

Ikiganiro na Katabarwa, umuvandimwe wa Kabuga..

Kabuga kandi yari umurwanashyaka w'ishyaka ryari ku butegetsi (MRND), rya Perezida Habyarimana, ndetse n'umutwe w'urubyiruko wari urishamikiyeho waje no gushyira mu bikorwa Jenoside.

Kabuga kandi yari umuterankunga w'imena w'iyo mitwe yose, ndetse n'umuterankunga w'ibikorwa byayo byo gutegura, gutera inkunga no gushyira mu bikorwa Jenoside, ibikorwa yahaye imbaraga cyane hagati ya 1990-1994.

Uko ubukire bwa Kabuga bwaje

Itsinda ry'abanyamakuru ba UKWEZI ryakoreye uruzinduko muri aka gace kavukamo Kabuga ndetse kubw'amahirwe tuza kuhasanga bamwe mu bo mu muryango we barimo Katabarwa Martin uvuga ko ari umuvandimwe wa hafi wa Kabuga cyane ko bahuje Sekuru.

Mu kiganiro twagiranye na Katabarwa yatuviriye imuzi ibijyanye n'uko Kabuga yatangiye ibikorwa by'iterambere kugeza ubwo yaje kuba umuherwe wari uri mu bakomeye mu gihugu cy'u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati 'Kabuga yakuze ari umwana kimwe n'abandi, yaje kuba umuhinzi n'utundi tuntu tw'ubucuruzi ariko mu Rwanda haza kuza ikintu cyo gukora forode abantu bakuraga mu Rwanda bajyana muri Uganda.'

'Kabuga we yabanje kujya afata impu z'inka akazijyana I Kabare muri Uganda agakuramo amafaranga, bukeye haza kuza ikindi kintu cyo kugurisha ikawa, ubwo akajya za Kiramuruzi ajyanye igare kuzana ikawa, ubwo akazijyana muri Uganda.'

Uyu musaza Katabarwa uvuga ko afite imyaka isaga 90, ahamya ko yabyirutse imbere ya Kabuga, ariko ngo yamubonagamo umuntu ufite umutima wo gushakisha no gushabika cyane ko atigeze yicara adafite ibintu acuruza.

Katabarwa avuga ko Kabuga iyo aza kuba yarize yari kuba umuherwe cyane ko abantu babashaga gukora izo forode baranageze mu ishuri babashaga kujyana ibyo bintu mu bindi bihugu by'amahanga.

Ati 'Ntabwo yize, yewe no kumenya gusoma no kwandika amaze kugera I Kigali, yaje gushyiraho umuntu wamwandikiraga akanamusomera ubundi akajya amwigisha gusoma no kwandika.'

Muri rusange uyu Katabarwa avuga ko Kabuga yacuruje imiti y'inka, impu, ikawa ndetse n'imyenda ya caguwa.

Ati 'Caguwa imaze kuboneka, Kabuga yahise atangira kuyicuruza cyane, akajya akorera hariya iwabo.'

Mu gihe cye, kimwe n'abandi bose babaga bamaze kugira amafaranga bahitaga bajya kubaga mu Mujyi wa Kigali ndetse akaba ariho bakomereza ibikorwa byabo. Ibi niko byagenze kuri Kabuga.

Katabarwa kandi anyomoza amakuru y'ibihuha yakunze kuvugwa ko Kabuga yari afite imbaraga zidasanzwe yakoranaga nazo ari nazo zatumaga abantu bamutinya ndetse bakanatinya kugera mu rugo rwe.

Yakomeje agira ati 'Ninjye wamwubakishiriza ndetse nkaba na Chef w'abamukoreraga mu Cyayi, nawe yamfataga neza nk'uko bisanzwe. Na nyuma amaze gukira yavaga I Kigali akaza I Byumba abantu bose akabaha akazi.'

Uyu musaza avuga kandi ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Kabuga yari asanzwe ari umucuruzi w'ibitiyo, amasuka, imihoro n'ibindi bintu byinshi yajyaga kuzana mu mahanga akaza kuranguza mu Rwanda.

Ikiganiro na Katabarwa, umuvandimwe wa Kabuga..

Katabarwa avuga ko muri rusange kugira ngo Kabuga abe umuherwe, ubukire bwe yabukomoye ku bushabitsi ariko by'umwihariko Abahinde bakoreraga mu Rwanda aribo babaye nk'ikiraro cye cyo kuba umunyemari wo ku rwego rwo hejuru.
Uyu musaza nubwo ashidikanya avuga ko Kabuga yabyaye abana batanu barimo umuhungu umwe n'abakobwa bane.

Ati 'Ntabwo yabyaye abana benshi kuko atigeze ashaka abagore barenze umwe, we yiberaga mubyo gushaka amafaranga gusa akirundaho imitungo ibyo kubyara ntabwo yigeze abibonera umwanya.'

Yamaze imyaka 26 yihishe, uko yagiye acika ibitero byo kumufata

Nkuko bigaragazwa n'inyandiko yemewe n'amategeko, Kabuga yasabye ubuhungiro mu Busuwisi ku itariki ya 22 Nyakanga 1994, kuri viza yemewe.

Yaje kugarurwa mu Rwanda ku itariki ya 18 Kanama 1994, ariko abasha guhita ahungira i Kinshasa muri RDC, mbere y'uko ihuriro ry'Abanyarwanda babaga mu Busuwisi ritanga ikirego kuri we.

Igihugu cy'u Busuwisi cyishyuye urugendo rwe n'abana be barindwi, ku mafaranga 21,302 y'Amasuwisi.

Raporo ivuga ko 'Uretse ibyo, mbere yo kwirukanwa, bigaragara ko yabashije kubona uko ajya muri banki yari iri i Geneve, abasha kubikuramo amafaranga.'

Tariki ya 18 Nyakanga 1997, yacitse umukwabu wo kumuta muri yombi wari wiswe 'Naki', wakorewe ahitwa Karen mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi. Bivugwa ko umupolisi w'Umunyakenya yaretse Kabuga akigendera.

Nkuko abagenzacyaha ba ICTR babivuga, Kabuga ngo yaba yarahawe umutekano n'uwari Perezida wa Kenya Daniel Arap Moi.

Muri Mata 1998, bivugwa ko Kabuga yagaragaye mu nzu yari iya mwisywa wa Perezida Moi, yari yegeranye n'iy'umuhungu wa Moi.

Raporo y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe gukurikirana intwaro zaguzwe n'umutwe witwaraga gisirikare wa Leta y'u rwanda, bivugwa ko Kabuga yagaragaye mu burasirazuba bwa Asia muri Nzeri 1998.

Nyuma muri 2000, bivugwa ko yahise ajya mu Bubiligi, aho bivugwa ko umugore we atuye.

Tariki ya 11 Kamena 2002, Leta zunze ubumwe za Amerika, zatangije ubukangurambaga mu itangazamakuru bwo guta muri yombi Kabuga, ndetse ubwo bukangurambaga bwaje no kugera ku gihembo cya miloyoni eshanu z'amadolari ya Amerika, ku muntu wari gutanga amakuru yatuma atabwa muri yombi.

Kabuga Félicien akurikiranweho ibyaha birindwi : Ubufatanyacyaha muri jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye no gukangurira rubanda gukora jenoside, gushaka gukora jenoside, umugambi wo gukora jenoside, gutoteza no gutsemba, byose bifitanye isano n'ibyaha byakozwe mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ikiganiro na Katabarwa, umuvandimwe wa Kabuga..



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Umunyemari-utarize-Imvano-y-ubukire-bwa-Kabuga-Felicien

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)