Umuturage arashinja Mobisol kumushyirisha muri ba bihemu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Bimwe mu bikoresho Mobisol igurisha n
Bimwe mu bikoresho Mobisol igurisha n'abaturage

Uwo muturage tutashatse gutangaza amazina ye, avuga ko yahawe na Mobisol ibikoresho by'imirasire y'izuba mu mwaka wa 2017, akaza kubibazubiza mu mwaka wa 2018 kandi bakamuha inyandiko igaragaza ko basheshe amasezerano, akaza gutungurwa no kubona nyuma y'imyaka itatu asubije ibyo bikoresho akibarwaho ideni.

Nk'uko amasezerano yo gusubiza ibikoresho bya Mobisol yashyizweho umukono n'umuturage wahawe umurasire ndetse n'umukozi wa Mobisol wabyakiriye abigaragaza, uwo murasire wasubijwe Kompanyi ya Mobisol.

Kuri iyo nyandiko hasi handitseho ko uwo mukiriya wayo yari atakiwukoresha kuko aho yakoreraga yari yarahatijwe na Leta ikaza kuhisubiza nyuma y'umwaka umwe ahawe uwo murasire wa Mobisol.

Ku nyandiko isesa amasezerano uwo muturage afitanye na Mobisol kandi ntaho bigaragara ko azishyura ikindi kiguzi, cyangwa amafaranga yaba yarasigaye ngo ideni ryose ribe rirangiye.

Byaje kumutungura ubwo uwo muturage avuga ko yagiye kwaka inguzanyo muri banki ngo yiteze imbere, akabwirwa ko hari ideni afitiye Kompanyi ya Mobisol agomba kubanza kuryishyura.

Abajije muri Mobisol ikibazo cyabaye yasubijwe ko umurasire yasubije icyo kigo ukiri uwe agomba kugaruka kuwufata akawishyura hanyuma ideni rye rikamuhanagurwaho agakurwa ku rutonde rwa ba bihemu.

Agira ati “Njyewe nibaza ukuntu nasubije ibikoresho kandi ngahabwa urwandiko rugaragaza ko dusheshe amasezerano ku mpamvu yumvikana, none nkaba narashyizwe ku rutonde rwa ba bihemu ntashora kubona uko niteza imbere kandi ibyabo narabisubije, ndasaba kurenganurwa”.

Byagenze bite ngo Mobisol ishyirishe umukiriya wayo ku rutonde rwa ba bihemu?

Umukozi ushinzwe gusobanurira abakiriya ku by'ibikoresho by'imirasire y'izuba bya Mobisol avugana na Kigali Today, yatangaje ko umukiriya wabo yahawe Kode yishyuriraho akaba atararangiza kwishyura umwenda usaga ibihumbi 400 yasigayemo kuko umurasire yawusubije amaze kwishyura hafi ibihumbi 100.

Ku bijyanye no kuba ibikoresho asabwa kwishyura yarabisubije Kompanyi bityo nta deni afite, uwo mukozi yasobanuye ko n'ubundi nta kibazo umukiriya wabo afitanye na Kompanyi ya Mobisol kuko iyo baba bagifitanye baba baza kumwishyuza, ngo ahubwo agifitanye na (CRB).

Agira ati “Nta kibazo dufitanye n'umukiriya ariko kugira ngo akurwe muri (CRB) bisaba ko yishyura amafaranga yasigayemo hanyuma umwenda we ukangana na zeru, cyangwa agategereza igihe umwenda we uzaba ushaje agakurwa kuri urwo rutonde rw'abanyamadeni”.

Ati “Niba ashaka ibikoresho bye yagaruka kubifata agakomeza kwishyura uko bisanzwe kuko twe twatanze amakuru y'uko arimo Kompanyi ideni kuko atarangije kwishyura, ariko ibikoresho bye turabifite ubundi amasezerano ateganya ko ibikoresho tubisubirana iyo ahantu twabitanze hageze umuyoboro w'amashanyarazi asanzwe”.

REG ivuga iki kuri iki kibazo n'amasezerano igirana na Molisol?

Umukozi wa Sosiyete Nyarwanda ishinzwe Ingufu (REG) mu ishami rishinzwe ingufu zituruka ku mirasire y'izuba Mwesigye, avuga ko ubusanzwe REG igirana amasezerano na Mobisol yo kugurisha imirasire ku baturage bayifuza binyuze mu ipigana n'andi makompanyi.

Ibyo ngo bivuze ko hari abaturage bahabwa imirasire binyuze mu masezerano hagati ya REG, Mobisol n'umukiriya ariko Mobisol nk'ikigo cy'ubucuruzi gishobora no kwigurishiriza imirasire n'ababyifuza.

Mwesigye avuga ko umuturage washyizwe muri CRB wavuzwe hano, we atanyuze muri ayo masezerano ahubwo yaguze na Mobisol kuko nta masezerano ye agaragara muri REG, bityo ko icyo kibazo cyakemukira hagati ye na Mobisol.

Icyakora na we yemeza ko bidakwiye ko umukiriya yishyuzwa ibintu byasubijwe uwabimugurishije igihe ntaho biteganyijwe mu masezerano.

Iyi ni yo nyandiko yo gusesa amasezerano na Mobisol
Iyi ni yo nyandiko yo gusesa amasezerano na Mobisol

Agira ati “Birumvikana ko niba ibyari byahawe umuturage byasubijwe Kompamnyi nta kindi yari ikwiye kumukurikiranaho kereka niba hari aho amasezerano bagiranye abiteganya, kuko ikigaragara ku nyandiko yo gusesa amasezerano ntaho bigaragara ko umuturage yasigayemo ideni ry'ibikoresho runaka, icyakora turagerageza kuvugana na Mobisol yenda tumenye impamvu y'ikibazo”.

RURA yanenze kuba umuturage yarashyizwe muri CRB

Umukozi mu ishami ryo kurengera inyungu z'abakiriya mu Rwego Ngenzuramikorere (RURA) Alex, avuga ko nyuma yo gusuzuma inyandiko isesa amasezerano hagati y'umukozi wa Mobisol wakiriye ibikoresho bisubizwa bigaragara ko ntaho byanditse ko umukiriya azakomeza kwishyura.

Avuga kandi ko ntaho bigaragara ko umukiriya yasabwe kugira ikindi kiguzi yongeraho ngo yenda abe ari cyo giherwaho kimushyira mu ideni, kandi ko n'iyo bibaho yari kubimenyeshwa aho gushyirwa muri ba bihemu.

Alex avuga ko ku bwe inyandiko isesa amasezerano afitiye kopi kandi yashyikirijwe Mobisol isobanutse, ku buryo umukiriya nta kibazo yari akwiye kugirana na Kompanyi yamuhaye ibikoresho ikaza kubisubizwa nyuma.

Agira ati “Inyandiko isesa amasezerana ntaho igaragaza ko umukiriya yagombaga kwishyura andi mafaranga runaka ndi gukurikirana ngo menye amasezerano y'ibanze umukiriya yagiranye na Mobisol naho ubundi nta kosa mboba yakoze ryamushyirisha muri CRB, kereka niba hari utundi tubazo tw'imikorere muri mobisol”.

Mobisol yateye utwatsi umunyamakuru agerageje kubaza iby'icyo kibazo

Kigali Today yifuje kumenya icyo ubuyobozi bukuru wa Mobisol buvuga kuri iki kibazo, maze Umuyobozi mukuru wa Mobisol Sylvie Kanimba amaze kumva imiterere yacyo, avuga ko nta kintu afite cyo kuvugana n'umunyamakuru.

Umunyamakuru yifuje kumenya niba ikigo nka Mobisol cyaba gifite umuvugizi ngo abe ari we usobanura icyo kibazo maze Kanimba amusubiza amubwira ko bitemewe kuvugisha itangazamakuru kandi ko atari buvuge ku ngufu.

Yagize ati “Urifuza kumenya iki? Unyihanganire ntabwo tuvugana na radiyo, none se urifuza kumfata ngo nkuvugishe ku ngufu? Nta kintu tuvugana uwo muntu azaze kwibariza ikibazo cye”.

Ibyo kwanga gusobanurira umunyamakuru kandi byanakozwe n'umukozi wa Mobisol witwa Louis wavuze ko hari undi ushobora kubisobanura ariko bikarangira na we atamutanze.

Ntitwabashije kuvugana n'urwego rwa (CRB) ngo tumenye uko rukorana n'ibigo runaka mu gushyira ababibereyemo amadeni ku rutonde rwa ba bihemu n'uburyo bakurwamo.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umuturage-arashinja-mobisol-kumushyirisha-muri-ba-bihemu
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)