Umuyobozi mukuru wa REB n'abandi bayobozi babiri muri iki kigo bahagaritswe ku mirimo yabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itangazo ryashyizwe hanze n'ibiro bya Minisitiri w'Intebe rivuga ko abahagaritswe ari Dr. Ndayambaje Irenée, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB), Madamu Tumusiime Angelique, Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) na Bwana Ngoga James, Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Iterambere n'Imicungire y'Umwarimu mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB)

Hashize iminsi abarimu bo hirya no hino mu gihugu bavuga ko ibijyanye no gushyira mu myanya abarimu birimo ibibazo. Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) nabyo giherutse kugaragaza ko ibi bibazo bitarakemuka mu gihe itangira ry'amashuri ryo ryaburaga iminsi micye.

Hashize iminsi ibiri REB itangaje ko muri rusange abarimu batsinze bari bategereje guhabwa imyanya bangana na 7800 barimo 3753 bo mu mashuri abanza na 4047 bo mu mashuri yisumbuye. Abashyizwe mu myanya bose ni 4657 barimo 3687 bo mu mashuri abanza na 970 bo mu mashuri yisumbuye.

Abatarashyizwe mu myanya bose ni 3143 barimo 66 bo mu mashuri abanza na 3077 bo mu mashuri yisumbuye. REB kandi yatangaje ko gushyira abarimu mu myanya ni urugendo rukomeje.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Umuyobozi-mukuru-wa-REB-n-abandi-bayobozi-babiri-muri-iki-kigo-bahagaritswe-ku-mirimo-yabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)