Umwana watewe inda ntakwiye kwamburwa uburenganzira n'agaciro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Humanity and Inclusion irimo kugirana ibiganiro n
Humanity and Inclusion irimo kugirana ibiganiro n'inshuti z'umuryango kugira ngo abana bahohoterwa bitabweho aho gutuma bagira ihungabana

Abitangaje mu gihe inshuti z'umuryango zivuga ko hari ababyeyi bananirwa kwakira ibyabaye ku bana babo bigatuma bamwe babirukana, nyamara ari bwo bakabaye bitabwaho bagatozwa kwitegura kuba ababyeyi.

Inshuti y'umuryango mu murenge wa Rwempasha, Akarere ka Nyagatare Mohamed Kamanzi, avuga ko abana bavuka ku bana b'abangavu batewe inda bakunze kutandikwa mu bitabo by'irangamimerere, ahanini kubera ihungabana ba nyina baterwa no kutihanganirwa n'imiryango bakomokamo.

Avuga ko impamvu imiryango y'abo bana itabyakira ibiterwa ahanini n'icyo bari bateze muri abo bana kidindiye.

Agira ati “Ababyeyi bamwe ntibakira kuba abana babo batwaye inda kubera ibyo bari babitezemo nko kwiga ndetse no gushyingirwa akamuhesha ishema nk'umubyeyi. Bituma bamwe babirukana bafite n'inda ugasanga bamwe bagiye kuzikuramo, hari abo zihitana. Mbese usanga aba bana bahozwa ku nkeke ari na yo mpamvu batandikisha abo babyaye mu bitabo by'irangamimerere”.

Umuhuzabikorwa wungirije w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Karere ka Nyagatare Mutegwaraba Egidia, avuga ko umwana watewe inda aba afite ihungabana bitewe ahanini n'ihohoterwa yakorewe kandi rishobora kumugiraho ingaruka mbi mu buzima bwe bwose.

Avuga ko igihe umwana ahuye n'icyo kibazo aba akwiye kwegerwa agategurwa kuba umubyeyi no kwita ku mwana azabyara.

Furere Wellars avuga ko umwana watewe inda aba agifite uburenganzira ndetse n
Furere Wellars avuga ko umwana watewe inda aba agifite uburenganzira ndetse n'agaciro mu muryango bityo agomba kwitabwaho

Ati “Dushishikariza ababyeyi kwegera abana batewe inda, bafashwe ku ngufu, bakabaganiriza bakabategura kuba ababyeyi, uko azafata umwana azabyara, uko azamwandikisha mu bitabo by'irangamimerere, urabona aba akiri umwana, ubwenge bwe buba butarakira ko agiye kuba umubyeyi”.

Umuhuzabikorwa w'umushinga wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Mpuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, Furere Wellars, avuga ko ku bufatanye na Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF), barimo gutegura inyandiko igaragaza uko umwana wahohotewe agaterwa inda agomba gufatwa mu muryango.

Avuga ko umwana watewe inda afite uburenganzira ndetse n'agaciro mu muryango bityo adakwiye gutereranwa.

Agira ati “Umwana watewe inda aba akiri umuntu afite uburenganzira n'agaciro mu muryango, ikindi turabegeranya tukabibutsa uburenganzira bwabo kugira ngo batongera gushukwa bagaterwa inda”.

Furere Wellars asaba imiryango y'abana bahohotewe bagaterwa inda kubitaho, kugira ngo na bo biyakire bityo babashe no kwandikisha abana mu irangamimerere.

Avuga ko kwandikisha umwana mu irangamimerere bitagombera ababyeyi bombi ahubwo n'umwangavu wamubyaye yamwandikisha cyane ko se aba ataramwemera cyangwa yarahunze cyangwa akurikiranwa mu mategeko.

Ibiganiro bigamije kurinda abana ihohoterwa no kubamenyesha uburenganzira bwabo birimo guhabwa abafite aho bahuriye no kurinda abana ihohoterwa mu karere ka Nyagatare harimo n'inshuti z'umuryango, bikaba bitangwa ku bufatanye bwa Pro-Femmes Twese Hamwe ndetse n'umuryango ‘Humanity and Inclusion'.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umwana-watewe-inda-ntakwiye-kwamburwa-uburenganzira-n-agaciro
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)