Umwiherero wa Rayon Sports ntukibereye i Gikondo wimuwe, igomba gutangira imyitozo uyu munsi(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gupimisha abakinnyi icyorezo cya Coronavirus, ikipe ya Rayon Sports yaraye mu mwiherero mu Nzove aho kuba Gikondo nk'uko byari biteganyije, iratangira imyitozo uyu munsi ku kibuga cyo mu Nzove aho izajya ikora kabiri ku munsi.

Ku wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira, ni bwo abakinnyi ba Rayon Sports bapimwe iki cyorezo ndetse n'izindi ndwara, ni igikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cya Rayon Sports giherereye Kimihurura.

Nyuma yo gupima abakinnyi n'abakozi bayo, ku munsi w'ejo hashize yahise ijya mu mwiherero mu Nzove, bakazajaya bakorera imyitozo ku kibuga cyo mu Nzove nk'uko bisanzwe.

Mbere byari biteganyijwe ko umwiherero uzabera i Gikondo ariko inzu yari yakodeshejwe yagombaga gukorerwamo umwiherero byaragoranye gushyiramo ibikoresho nkenerwa birimo Matelas 38, ibikoresho byo mu gikoni n'ibindi.

Ku bufatanye n'uruganda rwa Skol rusanzwe rutera inkunga iyi kipe, Rayon Sports yagiye gukorera umwiherero mu Nzove mu nyubako yubatswe muri Conteneur n'ubundi uru ruganda rwubatse kugira ngo izajye yifashishwa n'iyi kipe.

Inyubako Rayon Sports igiye gukoreramo umwiherero
Aho bazajya barara
Ubwogero

Iyi kipe ikaba yari mu makipe make yari ataratangira imyitozo yitegura shampiyona, ubu izajya ikora imyitozo kabiri ku munsi. Imyitozo ya yo ya mbere irakorwa uyu munsi saa 11h.

Biteganyijwe ko shampiyona umwaka w'imikino wa 2020-2021 izatangira ku wa 4 Ukuboza 2020.

Mu bakinnyi bapimwe ntibarimo Rugwiro Herve na Kwizera Olivier bari mu ikipe y'igihugu Amavubi, Sugira Erneste wavunikiye mu myitozo y'ikipe y'igihugu. Ntibarimo kandi Omar Sidibe na Moussa Camara bataragera mu Rwanda.

Ku wa Gatandatu yapimishije abakinnyi bayo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umwiherero-wa-rayon-sports-ntukibereye-i-gikondo-wimuwe-igomba-gutangira-imyitozo-uyu-munsi-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)