Muri aba baminisitiri b'intebe uko ari 11, umwe niwe ufite umwihariko wo kuba yaravuye kuri uyu mwanya aba Perezida wa Repubulika. Batanu bayoboye mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi naho abandi 6 bayoboye nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.
1. Kayibanda Grégoire
Kayibanda Grégoire, niwe wabimburiye abandi kwicara mu mwanya wa Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda. Uyu ninawe Minisitiri w'Intebe wa mbere u Rwanda rwagize, wabayeho hakiriho ingoma ya Cyami n'ubwo yari iri mu marembera. Kayibanda wari mu mpirimbanyi zashakaga ikurwaho ry'ingoma ya Cyami, yatorewe kuba Minisitiri w'Intebe tariki 26 Ukwakira 1960, mu gihe umwami Kigeli V Ndahindurwa yari yaranze ko hakurwaho ingoma ya cyami.
Kayibanda Grégoire, yabaye Minisitiri w'Intebe akomeza umurego mu kwinjira cyane muri Politiki, maze tariki 28 Mutarama 1961 Mbonyumutwa Dominique aza kugirwa Perezida wa mbere, akorana na Kayibanda igihe gito mbere y'uko amusimbura, akava ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe akaba Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, hari tariki 26 Ukwakira 1961.
2. Dr Sylvestre Nsanzimana
Kuva tariki 26 Ukwakira 1961 ubwo Kayibanda yari amaze kuba Perezida, ntabwo yigeze ashyiraho Minisitiri w'Intebe kugeza tariki 4 Nyakanga 1973 ubwo yahirikwaga ku butegetsi na Juvénal Habyarimana. Umwanya wa Minisitiri w'Intebe yari afite mbere yo kuba Perezida, yarinze apfa ntawe abonye yongera kuwicaramo. Juvénal Habyarimana nawe akimara kuba Perezida kuva icyo gihe, ntabwo yigeze aha agaciro uyu mwanya, kugeza tariki 2 Ukwakira 1991 ubwo yashyiragaho Dr Sylvestre Nsanzimana, uyu akaba yarabaye Minisitiri w'Intebe wa kabiri w'u Rwanda kugeza tariki 2 Mata 1992.
3. Dr Dismas Nsengiyaremye
Guhera tariki 2 Mata 1992, Dr Sylvestre Nsanzimana yasimbuwe ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe na Dr Dismas Nsengiyaremye. Uyu nawe yabaye Minisitiri w'Intebe mu gihe kirenga gato umwaka umwe, aza gusimbuzwa tariki 18 Nyakanga 1993.
4. Agathe Uwiringiyimana
Agatha Uwiringiyimana, ni umwe mu banyepolitiki batazibagirana mu mateka y'u Rwanda, dore ko yabaye Minisitiri w'Intebe kugeza ubwo yicwaga azira ibitekerezo bye byo kudashyigikira ubwicanyi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Agathe Uwiringiyimana, yasimbuye Dr Dismas Nsengiyaremye tariki 18 Nyakanga 1993, kugeza tariki 7 Mata 1994 ubwo yicwaga.
5. Kambanda Jean
Nyuma y'uko Perezida Juvenal Habyarimana yari yarashwe tariki 6 Mata 1994 ndetse na Minisitiri w'Intebe Agathe Uwiringiyimana akicwa bucyeye, hahise hashyirwaho guverinoma yiyise iy'abatabazi, yari igizwe na Perezida Sindikubwaho Théodore na Kambanda Jean wari Minisitiri w'Intebe. Iyi guverinoma yabayeho mu gihe cya Jenoside, kugeza tariki 19 Nyakanga 1994 ubwo ingabo za FPR Intotanyi zamaraga guhagarika Jenoside, Perezida na Minisitiri w'Intebe bahita bahunga, Sindikubwaho aza gupfira mu buhungiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo naho Kambanda Jean arafatwa akurikiranwa n'ubutabera, ubu akaba ari muri gereza aho agomba kumara ubuzima bwe bwose.
6. Twagiramungu Faustin
Guverinoma yashyizweho tariki 19 Nyakanga 1994 nyuma y'ihagarikwa rya Jenoside, yari igizwe na Perezida Pasteur Bizimungu, Visi Perezida Major General Paul Kagame ndetse na Twagiramungu Faustin ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe. Uyu yabaye Minisitiri w'Intebe mu gihe cy'umwaka umwe, kugeza tariki 31 Kanama 1995 ubwo yasimbuzwaga.
7. Pierre Célestin Rwigema
Pierre Célestin Rwigema niwe wasimbuye Twagiramungu Faustin ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe, uyu akaba ari nawe Minisitiri w'intebe u Rwanda rwagize bwa mbere wabashije kumara igihe yicaye muri uyu mwanya kuko abamubanjirije ntawawumazeho imyaka ibiri. Yabaye Minisitiri w'intebe mu gihe cy'imyaka ikabakaba itanu, kugeza tariki 8 Werurwe 2000.
8. Bernard Makuza
Makuza Bernard, niwe kugeza ubu wabaye Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda igihe kirekire, kuko yasimbuye Pierre Célestin Rwigema tariki 8 Werurwe 2000 akamara imyaka irenga 11 muri uyu mwanya, kugeza ubwo yaje kuwusimburwaho tariki 7 Ukwakira 2011.
9. Dr Pierre Damien Habumuremyi
Pierre Damien Habumuremyi, ni we wasimbuye Bernard Makuza ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe. Yawicayemo kuva tariki 7 Ukwakira 2011, kugeza tariki 23 Nyakanga 2014 ubwo Perezida Paul Kagame yashyiragaho umusimbura kuri uyu mwanya.
10. Anastase Murekezi
Nyuma yo guhabwa indi myanya itandukanye muri Politiki y'u Rwanda, Anastase Murekezi ni we wasimbujwe Dr Pierre Damien Habumuremyi ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe. Uyu yabaye Minisitiri w'Intebe wa 10 mu mateka y'u Rwanda. Anastase Murekezi, yari yarabanje kuba Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, avaho agirwa Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, ava kuri uyu mwanya tariki 23 Nyakanga 2014 agirwa Minisitiri w'Intebe, umwanya yavuyeho kuwa 30 Kanama 2017.
11. Dr Ngirente Edouard
Dr Ngirente Edouard, ni we wabaye Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda wa 11 nyuma yo kuva mu mirimo yakoraga muri Banki y'Isi aho yari Umujyanama Mukuru w'Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Banki y'Isi (Senior Advisor To Executive Director of World Bank). Yashyizweho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, tariki 30 Kanama 2017, kugeza ubu akaba akiri kuri uyu mwanya amazeho imyaka isaga itatu.