Uwari umugore wa Katauti, Oprah mu gihombo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Irene Uwoya umunyatanzaniya akaba n'umukinnyi wa filime wamenyekanye nka Oprah washakanye na nyakwigendera Ndikumana Hamadi Katauti wanabaye kapiteni w'Amavubi, yatangiye kugwa mu gihombo byatumye afunga bimwe mu bikorwa bye.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Global Publishers avuga ko uyu mugore nyuma yo kugwa mu gihombo byatumye afunga akabiri ke akomeye kitwa Last Minute kari Sinza mu mujyi Dar es Salaam.

Umwe mu nshuti z'uyu mukinnyi wa filime yabwiye iki kinyamakuru ko impamvu aka kabari kafunzwe ari uko uyu mugore atagishoboye kwishyura ikode ry'aho gakorera ndetse n'imisoro.

Ati'impamvu nkuru yatumye Uwoya afunga akabari ke ni uko yabuze amafaranga yo gukodesha aho akorera, yarahombye, ikindi yabuze n'umusoro wa leta.'

Ubwo iki kinyamakuru cyavuganaga na Uwoya, yemeye ko aka kabari kafunze ariko ntaho bihuriye no guhomba ahubwo byatewe n'icyorezo cya Coronavirus, ngo mu minsi ya vuba karongera gafungure, yemeje ko ubucuruzi bwe nta kibazo bufite bityo ko adafite ibibazo by'amafaranga.

Akabari ke ka Last Minute yagafunze
Irene Uwoya 'Oprah' ngo nta kibazo cy'amikoro afite



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uwari-umugore-wa-katauti-oprah-mu-gihombo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)