Uwase Ruth uririmba muri Korali Bethlehem y'i Gisenyi yasohoye indirimbo ye 'Inshuti nziza' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwase Ruth usanzwe aririmba muri Korali Bethlehem yo muri ADEPR Gisenyi yinjiye mu muziki uhimbaza Imana nk'umuhanzi wigenga, ahita anashyira hanze indirimbo ye nshya yise 'Inshuti Nziza'.

Uyu muhanzikazi uvuka mu Karere ka Rubavu yiyongereye ku bandi banyempano baturuka muri aka gace bakora umuziki wo guhimbaza Imana.

Indirimbo ye ya mbere yayise 'Inshuti Nziza', irimo ubutumwa buhumuriza umuntu wese usenga kuko ubutumwa burimo bugaragaza ko nta wundi wo kwizerwa keretse Yesu wenyine.

Uwase Ruth yabwiye IGIHE ko impamvu yanditse iyi ndirimbo yashakaga gutangariza abatuye Isi ko mu ijuru hari Imana ikora.

Yagize ati 'Indirimbo yitwa 'Inshuti nziza'' ni uko nasanze Yesu ariwe wenyine ushobora kubana n'umuntu mu bihe byose arimo kandi ni nawe ubasha kwihanganira umuntu muri byose.'

Akomeza ati 'Intego yanjye nyamukuru ni uguhumuriza imitima y'abantu no kubamenyesha iby'imbabazi z'Imana zituma abanyabyaha bakizwa.''

Uwase yavuze ko igikomeye ari ukumenyesha abantu ko bakwiye kwitegura kuko Yesu azagaruka kujyana abamwizeye vuba bidatinze.

Urugendo rwo gukora umuziki nk'umuhanzi wigenga, avuga ko rutazamugonganisha na gahunda za Korali Bethlehem.

Ati 'Nzabihuza byose mbikorere hamwe kuko umwami twamamaza ni umwe kandi ntabwo byaba intandaro yuko mva muri korali kuko ni umuryango wanjye nkunda cyane. Abasanzwe banzi muri korali ntibagire ikibazo bazakomeza kumbona kuko umurimo ndacyawukomeje.'

Uwase Ruth yatangiye kuririmba akiri umwana, nyuma y'igihe gito yerekeje muri Korali Bethlehem ADEPR Gisenyi mu Karere ka Rubavu. Uyu mukobwa anabarizwa mu muryango witwa 'The Sister's' w'abaririmbyi babarizwa muri iyi korali, bafite umwihariko mu kuririmba bakoresheje amajwi yabo y'umwimerere.

Umva indirimbo 'Inshuti nziza'' ya Uwase Ruth

Source: Igihe

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Uwase-Ruth-uririmba-muri-Korali-Bethlehem-y-i-Gisenyi-yasohoye-indirimbo-ye.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)