Waba ufite ijwi rigutangira ubuhamya? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubuhe buhamya ufite ku kazi aho ukora?, ni buhe buhamya ufite muri Kompanyi( Company) yawe?, ni ubuhe buhamya umugore wawe n'abana bawe bagutangira?, ni buhe buhamya umugabo wawe agutangira?, ni ubuhe buhamya abo muturanye bagutangira?, ni ubuhe buhamya abo mukorana umurmo w'Imana bagutangira?.

Yesu aramusubiza ati' Emera ubikore, kuko aribyo bidukwiriye ngo dusohoze gukiranuka kose.' Ahera ko aremera. Yesu amaze kubatizwa uwo mwanya ava mu mazi , ijuru riramukingukira abona Umwuka , maze ijwi rivugira mu ijuru riti' Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira.' Matayo 3: 15-17

Nkuko twabibabwiye ubushize , tuzakomeza kubagezaho urukurikirane rw'ibiganiro bigaruka ku majwi akomeye( adasanzwe ) yabayeho mu isezerano rishya. Ubushize twababwiye ku ijwi ry'urangururira mu butayu( ijwi ryo kwihana) , ni ijwi umuntu yumva agahindukira akava mu byaha akakira ubugingo buhoraho.

Ijwi ritangira umuntu ubuhamya

Mu rukurikirane rw'ibiganiro bizagaruka ku majwi akomeye yabayeho, agaragara mu isezerano rishya nkuko tubikesha Agakiza Tv, Pasiteri Habyarimana Desire aragaruka ku ijwi rya kabiri ariryo 'jwi ritangira umuntu ubuhamya'.

Ni ijwi rihamiriza umuntu umaze kwakira agakiza muri we , maze Imana ikamuhamiriza. Iri jwi rya kabiri ryabayeho rikomeye, ni iryo Imana yahamirije Yesu imbere y'abantu nyuma yo kubatizwa. Bibiliya ivuga ko ' Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b'Imana' Yohana 1: 12.

Iyo umuntu amaze kwakira agakiza, muri we yumva ubuhamya bw'Ijuru rimubwira ngo uri umwana w'Imana , winjiye mu muryango w'abera. Wumva ubuhamya bukubwira ko uri ishyanga ryera , uri mu bantu bahindutse bemeye kuba abana b'Imana bafite umurage w'ubugingo buhoraho. Ese wumva uri Umuraganwa n'abera?

Hari ubwo ubaza umuntu uti' uzajya mu ijuru?' akagusubiza ngo ' nta wamenya!, Imana irabizi ko turi abantu…, arko si byo kuko iyo umuntu yabaye umwana w'Imana aba abizi neza. Bibiliya ivuga ko Umwuka w'Imana yemeranywa n'Umwuka wacu ko turi abana b'Imana. Niba nta buhamya utangirwa n'umutima wawe ngo ujye wumva uri umwana w'Imana , urebe niba warinjiriye mu irembo ry'ukuri, aho Yesu yavuze ngo 'Ni njye rembo ry'intama' , wakagombye kuba warahindutse kuba intama, ukwiye kujya wumva uri umwana w'Imana.

Bibiliya yatubwiye ko Yesu amaze kubatizwa Umwuka w'Imana wamujeho uramuhamiriza. Ngo ijuru ryaramukingukiye, niko kumutangira ubuhamya. Gukingurirwa ijuru kuri wowe, mu yandi magambo ni uko ijuru riguhamiriza ko uri umwana w'Imana. Niba nawe Umwuka w'Imana yarakujeho, wera imbuto?, ugira urukundo?, urihangana?, uri umunyamahoro?, uri umugwaneza?, n'izindi mbuto zose z'Umwuka zikuriho?.

Niba Umwuka w'Imana yarajeho, bizamenyekana Imana izagutangira ubuhamya, izagusibaho ibya kera ntibibe bikibukwa iguhe izina rishya. Abantu bazakwizera kuko Imana yakwizeye, abantu bazagutangira ubuhamya kuko Imana nayo igutangira ubuhamya.

Rimwe na rimwe hari igihe turwana kugira ngo abantu batwizere, tugakora ibishoboka byose kugira ngo abantu babone ko turi abo kwizerwa. Ariko ntabwo babirwanira, niba uri uwo kwizerwa abantu bazabibemenya, tindana n'Umwuka Wera, tindana n'Imana, emera guhinduka no gukora ubushake bw'Imana, Imana izagutangira ubuhamya.

Hari abantu bigeze gukizwa, ariko igihe kiza kugera bacika intege, baragwa bajya mu byangwanamaso y'Uwiteka, kuri ubu barabizi ko bafite ubuhamya bubi ntibacyumva uburyohe bwo kubana n'Imana, ntibacyumva uburyohe bwo kuzura Umwuka Wera, babifite mu mateka. Akenshi uzumva bavuga ngo 'kera, twagize gutya, kera twarasenze, kera twakoreye Imana nubwo mutureba tumeze dutya ariko kera!'.

Kera rero, ntabwo izaguhesha ingororano ahubwo uyu munsi, ni ubuhe buhamya Imana igutangira? Kera Imana yabanye nawe yego, ariko se uyu munsi bimeze bite?. Ntabwo Imana izakugororera ishingiye kuri kera, izakugororera uko izasanga uhagaze uwo munsi. Ese ubungubu urupfu ruje, urumva udafite ubwoba? Impanda se iramutse ivuze urumva nta kibazo wageira?

Hari abandi bantu bafite ubuhamya bubi kandi babizi ko batigeze bakizwa, bakeneye inzira yabageza ku buhamya bwiza bagahindura uko babayeho. Ni ahawe rero ho kwihana kugira ngo Imana iguhamirize ko uri umwana wayo.

Reba hano inyigisho yose, ' Ijwi ritangira umuntu ubuhamya'

Source: Agakiza Tv

Daniel@Agakiza,org



Source : https://agakiza.org/Waba-ufite-ijwi-rigutangira-ubuhamya.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)