Ubusanzwe abantu biyemeje kubwiriza ubutumwa bwiza, bagendana izindi mbaraga z'Imana zikorera muri bo zigakora imirimo n'ibitangaza bityo izina ry'Imana rikubahwandetse n'abataramenya Imana bakayimenya.
Kandi none Mwami Mana reba ibikangisho byabo, uhe abagaragu bawe kuvuga ijambo ryawe bashize amanga rwose, ukiramburira ukuboko kwawe kugira ngo gukize, gukore n'ibimenyetso n'ibitangaza mu izina ry'Umugaragu wawe wera Yesu (Ibyakozwe n'intumwa 4:29-30).
Nkunda cyane iki gice cyo mu Byakozwe n'Intumwa kitwereka neza uko abigishwa basobanuraga ubutumwa bwiza bizeraga. Hano biragaragara neza ko kuri bo kuba abizera bisobanura "kuvuga Ijambo" kandi ko imbaraga zigaragara binyuze mu bitangaza.
Byamenyekanye cyane mu myumvire yabo y'ubukristo ko ubutumwa bwiza butari ubutumwa gusa, ahubwo ko ari n'ibikorwa biherekezwa n'imbaraga z'Imana.
Nshuti, ndashaka kukongeramo imbaraga uyu munsi, nkubwira ko Yesu atadusigiye amagambo gusa, cyangwa uburyo bwo kubaho gusa. Oya! Buri wese muri twe afite imbaraga y'Imana ishaka kwigaragaza. Kuberako imbaraga zihora zemeza ubutumwa. Ku bigishwa, byaragaragaye, ubutumwa bwiza bwari ubutumwa buherekejwe n'ibimenyetso by'ibitangaza.
Buri wese muri twe afite imbaraga z'Imana ishaka kwigaragaza
Gukuraho ibikorwa bifatika by'Imana mu byo twamamaza, ni ugukuraho umurage Kristo yadusigiye. Ni ukwemera ko kwizera kwacu guhinduka idini rimwe gusa mu yandi.
Mwibukiranye amasezerano:"Kandi ibimenyetso bizagumana n'abizera ni ibi:bazirukana abadayimoni mu izina ryanjye, bazavuga indimi nshya, bazafata inzoka, kandi nibanywa ikintu cyica nta cyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi bakire". Mariko 16:17-18
Igikorwa cy'umunsi
Muhindukire, ibitangaza birabakurikira kuko birahari. Imana ishimangira ijambo ryayo, ishyigikira izina ryayo. Ntutinye rero gusengera umuntu, shyira ukwizera kwawe mu bikorwa , amamaza ubutumwa bushyitse. Ububasha bw'Imana buzagushyigikira.
source: www.top.chretien.com
Source : https://agakiza.org/Waba-uzi-imbaraga-z-Imana-zikorera-muri-wowe.html