Wari uzi ko ukeneye ijwi rizana ubwiza? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hanyuma y'ibyo hashize iminsi umunani, ajyana Petero na Yohana na Yakobo, azamuka umusozi ajya gusenga. Agisenga ishusho yo mu maso he ihinduka ukundi, n'imyenda ye iba imyeru irabagirana. Abantu babiri bavugana nawe , ari bo Mose na Eliya, baboneka bafite ubwiza bavuga iby'urupfu rwe, urwo agiye kuzapfira
i Yerusalemu. Petero n'abo bari bari kumwe barahunikiraga, bakangutse rwose babona ubwiza bwe burabagirana, n'abo bantu babiri bahagararanye na we. Nuko bagiye gutandukana na we Petero abwira Yesu ati ' Databuja, ni byiza ubwo turi hano. Reka duce ingando eshatu, imwe yawe, indi ya mose, n'indi ya Eliya.'

Akibivuga igicu kiraza kirabakingiriza, bakinjiyemo baratinya. Ijwi rivugira muri icyo gicu riti' Nguyu Umwana wanjye natoranyije mumwumvire.' Luka 9:28-34

Mu majwi yabayeho akomeye(adasanzwe) mu isezerano rishya, nyuma yuko tubagejejeho 'ijwi ry'urangururira mu butayu'( ijwi ryo kwihana), 'ijwi ritangira umuntu ubuhamya', uyu munsi turagaruka ku ijwi rya 3, 'ijwi rizana ubwiza'. Ni mukiganiro 'Ubutumwa bukiza' gitambuka kuri Agakiza Tv, by'umwihariko mu rukurikirane rw'ibiganiro ku majwi akomeye(adasanzwe )yabayeho mu isezerano rishya, nkuko tubigezwaho na Pasiteri Desire Habyarimana.

Iyo umuntu amaze kwakira ijwi ryo kwihana, amaze gukizwa akakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwe, igikurikiraho ni ijwi rimutangira ubuhamya aho yumva ko ari umwana w'Imana n'abandi bantu bakabimubonaho ko ari umwana w'Imana. Icyo gihe ubuhamya burahinduka, nubwo aba yarabanje kugira ubuhamya bubi Imana imutangira ubuhamya abantu bakamwita umwana w'Imana , bakamubonaho imbuto zo guhinduka.

Impinduka zizanwa n'ijwi ry'ubwiza

Iyo umuntu atangiye urugendo rwo kubana n'Imana, yubaka ubusabane bikagera igihe Imana ikaba inshuti magara. Nkuko twabibonye haruguru mu butumwa bwiza bwa Yesu uko bwanditswe n Luka, mu bigishwa 12Yesu ntabwo yajyanye abantu bose, yatwaye inshuti magara asanzwe yifashisha mu gihe bibaye ngombwa ko agiye gusenga. Mu gihe agiye kuvugana n'Imana ibintu bikomeye, yatwaraga abantu bo kwizerwa azi. Buriya abahamagawe ni benshi, ariko abatoranyijwe ni bake.

Mu muryango umuntu ashobora kubyara abana, ariko akabona hari umwana umwumvira kuruta abandi. Cyangwa se ukabona hari umwana wisangaho, wiyumvamo kuruta abandi kandi ibyo bidakuyeho ko bose ubakunda, ariko ukabona hari umwana wabitsa ibanga.

Nkuko Bibiliya yabitubwiye, Yesu yajyanye na Petero na Yohana na Yakobo, azamuka umusozi ajya gusenga. Aba batatu, bari abantu Yesu yitabaza iyo bikomeye, bari abantu asengana nabo, bari abantu bafite amasezerano yihariye: Nka Petero twibuke ko ari we wahishuriwe Mesiya, Yesu akamubwira ngo 'kuri iryo hishurirwa azaryubakaho itorero', Yohana nawe yahawe isezerano ko nubwo abandi bigishwa bazapfa mu buryo bugoye, we azasaza neza. Niwe wanditse igitabo cy'Ibyahishuwe kandi mu ntumwa zose niwe wagize amasaziro meza.

Warakijijwe ubuhamya burahinduka, hanyuma umubano wawe n'Imana umeze ute? Uri umuntu Imana yakwizera ikamubitsa amabanga? , Hari abantu babayeho ari abanyamabanga b'Imana:

Imana yahishuriye Nowa kubera ubucuti bafitanye ibintu bisigaje imyaka 120 bikaba. Aburahamu yabaye inshuti y'Imana kugeza igihe imwizerera, imubitsa amabanga kubera ubusabane bagiranaga, igihe yari igiye kurimbura Sadomo yaravuze ngo ' Natinyuka nte kurimbura Sadomo ntabwiye inshuti yanjye magara Aburahamu?' Mose yari inshuti y'Imana kugeza ubwo yamweretse ubwiza bwayo, yamaranye n'Imana iminsi 40 baganira akanwa ku kandi. Yosuwa yubatse ubusabane bukomeye n'Imana, hari ubwo yahagaritse umuzenguruko w'isi abwira izuba ngo' hagarara aho na we kwezi mbanze nihore abanzi banjye. Hari n'abandi benshi Imana yagiye yizera ibakoresha ibintu bidasanzwe kubera ubucuti bafitanye.

Ntabwo kwizera kwacu gukwiye kugarukira ku biboneka gusa( ibitugarukaho): Kurongora, kurongorwa, amazu, ibyo kurya, ubutunzi n'ibindi. Ababaye abizerwa n'Imana akabaha ijwi ry'ubwiza, basigiye umurage mwiza ababakomotseho. Ese ni iki twe tuzasigira abazadukomokaho? Dukwiye gusaba Imana, tugahinduka mu buzima tubanamo nayo( ubuzima bwo kwizera). Yego twarakijijwe, ubuhamya bukwiye guhinduka, ariko tugomba no kugira ubwiza bw'Imana.

Niwanga gusenga ngo ubwiza buze, usabane n'Imana Satani azaguha akazi!

Abigishwa basigaye igihe Yesu yazamukanaga umusozi na Petero, Yohana na Yakobo, basigaye ku kazi ko kurwana na dayimoni, kandi byarabananiye. Bibiliya ivuga ko baraye barwana na dayimoni yari mu mwana urwaye igicuri, birabananira Yesu aje bukeye aba ari we umukiza.

Nuko bukeye bwaho, bamanutse ku musozi abantu benshi baramusanganira. Nuko umugabo wo muri bo avuga ijwi rirenga ati' Mwigisha, ndakwinginze ndebera uyu muhungu wanjye, kuko namubyaye ari ikinege. Dayimoni iyo amufashe aramwanisha, akamutigisa akamubirisha ifuro, kandi amaze kumutera imibyimba myinshi akamuvamo bimuruhije cyane. Ninginze abigishwa bawe ngo bamwirukane, ariko ntibabibasha.'

Yesu arabasubiza ati'Yemwe bantu b'iki gihe biyobagiza, nzageza he kubana namwe no kubihananganira? Zana hano umuhungu wawe.' Umuhungu akiza Dayimoni amutura hasi, aramutigisa cyane. Yesu acyaha dayimoni, akiza umwana amusubiza se. Luka 9: 37-42

Hari abantu banga gukorera Imana ariko ugasanga nta nicyo bungutse. Hari abanga kwitanga ngo ubwami bw'Imana bwubakwe, wareba no mu buzima ugasanga nta yindi ntambwe bateye: Ahorana amadeni, ahora yiganyira, arabifite yego ariko ntanyuzwe!. Gukorera Imana nibyo bintu by'ingenzi, niwanga gusabana n'Imana Satani we azaguha akazi.

Dukwiye kubaka ubusabane bwacu n'Imana, dukwiye gushaka Yesu nk'umufatanyabikorwa mu byo dukora byose. Bibiliya iravuga ngo ' Ukundishe Uwiteka umutima wawe wose, n'ubwenge bwawe bwose, n'Imbaraga zawe zose.'

Hakenewe ko duhinduka abazamukanye umusozi na Yesu: Mu gusenga, mu gusoma Bibiliya, gukorera Imana, gusabana n'abandi bakijijwe, bizaguhesha kwegera Imana no kukubwira amabanga yose, bizatuma Imana ikubwira ibizakurikiraho.

Imana ikubikiye ubwiza, Imana igufitiye imigambi myiza niwemera kuzamuka. Tera intambwe uve mu byo wabagamo, va mu ntege nke no mu bibi byose ubamo.

Reba inyigisho yose: Ijwi rizana ubwiza

Source: Agakiza Tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Wari-uzi-ko-ukeneye-ijwi-rizana-ubwiza.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)