Umutima ni urugingo rutunganya amaraso rukayohereza mu bice bigize umubiri. Nk'uko umubiri ukenera umutima kugira ngo ubuzima bukomeze, niko urugo rukenera umugore nk'umutima warwo kuko atanga ubuzima mu muryango mu bice bitandukanye:umwuka, ubugingo n'umubiri. Mu gutanga ubuzima umugore akwiye kuba afite ubuzima buva kuri Kristo.
Nk'uko Bibiliya ibivuga mu gitabo cy'Imigani 14:1 "Umugore w'umutima yubaka urugo, ariko umupfu we ubwe ararusenya".
Umugore akwiriye gusenga kuko afite inshingano nyinshi kandi ntashobora kuzuzuza zose mugihe adasabana n'uwazimuhaye. Bibiliya iravuga ngo"Mugandukire abagabo nk'uko mugandukira Kristo". Ibi kugira ngo umugore abishobore bisaba kuba afitanye ubusabane na Kristo, ibimuyobeye akabimubaza, akamusobanuza uko akwiye kwitwara mugihe ibyo yari yiteguye kuzabona atari byo abonye no mugihe inshingano zibaye nyinshi.
Bibiliya igaragaza umugore nk'umutima w'urugo (umutima w'abagize umuryango bose) umutima ni uruganda rw'amaraso kuko wakira amaraso mabi ukayagira meza. Umutima niwo ubeshejeho umubiri wose kuko amaraso ntiyagera mu mu ngingo zitandukanye atanyuze mu mutima. Umutima uramutse ugize ikibazo imitsi ikifunga ukavanga amaraso mabi n'ameza, icyo gihe umubiri ntiwabaho.
Umugore iyo ahindutse akamenya umuhamagaro we, urugo rwose rubaho neza. Kugira ngo haboneke abana beza ni uko umugore aba ari muzima kuko niwe utwita, niwe wonsa, burya iyo bavuga uririmi kavukire bavuga ururimi rw'umugore (mother tongue) ntabwo bavuga ururimi rwa se bishatse kuvuga ko uririmi umugore yonkeje avuga ni rwo umwana avuga.
Biba ikibazo iyo umugore atwise inda ahangayitse, arira ibi byose abisangiza umwana uri mu nda byikubye kabiri, iyo umubyeyi yonsa umwana ikintu cyose afite mu mutima agiha umwana.Urugero niba umubyeyi ari umusambanyi, umwana abyaye bizikuba 2, niba agira urwangano, umwana azabyara azarukuba kabiri, mbese ingeso zose yanze guhindukaho uzazisangiza umwana we.
Umugore akwiye kuba afite ubuzima buva kuri Kristo kuko na we atanga ubuzima ku bantu benshi: abana, abakozi, abashyitsi, abo bakorana. Iyo yakiriye ubuzima buva kuri Kristo akakira guhinduka, imbaraga n'ibindi ibyo byose abisangiza abana.
Ese kuba umugore muzima bitegurwa gute?
Umuntu bamwigisha kuzavamo umugore muzima bamutwite kuva ku mezi 6, nibura akuzuza imyaka ibiri ageze ku rugero rushyitse. Imyitwarire ye igaragara kare ukamenya uko uzamurera n'icyo uzamuha. Burya mu kigero cy'imyaka 3 umwana afata ibintu bishya ku kigero cya70%, nyuma y'imyaka 3 umwana aba asigaje ubushobozi bwa 30% bwo gufata ibintu bishya. Iyo umuntu atagize amahirwe yo kurerwa neza na we ntabona icyo atanga kuko nta cyo yahawe.
Iyo umuntu atabonye umuha inama zo kuba umugore w'umutima, ingeso za kamere ziba zaramwinjiyemo binyuze mu muryango, aho yabaye, aho yashatse, kandi ingeso zose zimurimo yanze guhindura agomba kumenya ko azazisangiza abana be nk'uko umuntu abiba imbuto nkeya agasarura byinshi. Umugore akwiye kwibaza ati "Ni uwuhe murage muzima uturutse ku Mana nzaha abazankomokaho?"
Hari abavuga ko urugo ari ijuru rito ariko mubyukuri urugo ni ijuru rikorerwa kuko ntihabamo ibyiza gusa, bivuze ko wowe mugore bizagusaba gukora, guhinduka, kwihangana, kwerera imbuto mugenzi wawe kugeza igihe uzagerera kuri rya juru, kandi kuba umwe ni urugendo kuko uzarebe impamvu abasaza n'abakecuru
bakundana ni uko baba baramaze kwemerana ku ngeso kugeza igihe babaye umwe. Ari nayo mpamvu usanga ingo ziri munsi y'imyaka itanu zikunda gusenyuka kuko iba ari imyaka yo gushyira ingeso ku murongo ntabwo bahita baba umwe.
Mu rugendo rwo guhangana n'ibyo mu rugo, niho hagaragarira umugore w'umutima hakaboneka ukwiye kubwira Imana ibitagenda ukwiye kwemera kuganduka n'ibindi. Kuganduka ntabwo ari ugusasa, gutegura imyenda y'umugabon'ibindi. Iyo ni service n'undi wese yayikora, ahubwo umwifato ugira iyo mutumvikanye ni wo ugaragaza niba wubaha cyangwa utubaha. Bivuze ngo umugabo ugomba kumugandukira ukamwubaha no mu gihe bitagenze nk'uko wabishakaga, kuko na Kristo turamugandukira n'aho amasezerano yaduhaye yaba atarasohora kuko tuzi ko aho atujyana ari heza.
Umugore w'umutima wese yubaka urugo, Turebye urugero rwa Esiteri muri Bibiliya yari azi ubwenge n'uburyo avuga ibibazo bye, n'ubwo yari afite ikibazo gikomeye ntiyavugije induru cyangwa ngo yisaze, ahubwo yasenze iminsi 3 kugira ngo Imana imusige igikundiro hanyuma ajya kureba umwami kandi amugirira ho umugisha. No mu gihe bitagenda neza umugore afite inshingano zo gukomeza gutanga ubuzima kugeza igihe hazaba impinduka nziza.
Muri macye, umugore w'umutima akwiye kuba umusemburo w'impinduka nziza kandi akamenya gutanga ubuzima mu buryo b'uwumubiri, umwuka n'ubugingo kuko mu rugo ni ahantu ho gukora kugira ngo umuntu ahindure abandi nk'uko na we yahindutse.
Source : https://agakiza.org/Wari-uzi-ko-umugore-ari-umutima-w-urugo.html