Yahawe inzu n'Ingabo z'Igihugu, asaba kuzafashwa kuyibamo mu mutekano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Uyu muryango washyikirijwe inzu wubakiwe n
Uyu muryango washyikirijwe inzu wubakiwe n'Ingabo z'Igihugu

Major Charles Mbonimpa Segahwege uyobora batayo ya 51 ikorera mu Turere twa Nyaruguru, Huye na Gisagara, ubwo yabashyikirizaga iyi nzu kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2020, yavuze ko Nyirambarushimana yari yayisabye Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku butaka, Lt General George Mupenzi, amubwira ko atagira aho kuba.

Hari mu nama y'umutekano Lt Gen. Mupenzi yagiranye n'abatuye mu Murenge wa Nyagisozi tariki 17 Nyakanga 2020. Icyo gihe yarayimwemereye, maze tariki 25 Nzeri itangira kubakwa, yuzura ku ya 4 Ugushyingo 2020.

Ni inzu nziza yubakishije amatafari ahiye, ifite ibyumba bitatu n'uruganiriro, ikagira ikigega gifata amazi y'imvura, igikoni, ubwiherero n'ubwogero ndetse n'ikiraro cy'inka, kuko uyu muryango usanganywe inka wahawe muri gahunda ya Girinka.

Iyi nzu kandi bayishyikirijwe irimo n'ibikoresho by'ibanze ari byo intebe zo mu ruganiriro, ndetse n'uburiri bushashe neza.

Bahawe inzu ifite agaciro ka miliyoni esheshatu
Bahawe inzu ifite agaciro ka miliyoni esheshatu

Ifite agaciro ka miliyoni esheshatu z'amafaranga y'u Rwanda, habariyemo amafaranga yatanzwe n'umugaba w'ingabo zirwanira ku butaka, ariko hamwe n'imiganda yatanzwe n'ingabo zikambitse mu Murenge wa Nyagisozi zifatanyije n'abaturage bo mu gace yubatsemo.

Bakimara kuyakira, Nyirambarushimana yashimye igikorwa cy'urukundo bagaragarijwe n'ingabo, anavuga ko agiye guharanira ko abana be uko ari batatu na bo biga, bakazavamo ingabo na zo zikora ibikorwa by'urukundo.

Nyirambarushimana ariko yanifuje ko yazafashwa iyi nzu akayibamo amahoro kuko umugabo we ngo asanzwe amubanira nabi, ku buryo amuhoza ku nkeke akanamukubita, kandi amakimbirane yabo akagera no ku bana bagiye bafite inkovu z'aho bakubiswe na se ashyamirana na nyina.

Mukambarushimana hamwe n
Mukambarushimana hamwe n'umuryango we, iruhande rw'inzu bubakiwe n'ingabo

Yagize ati “Uko yari abayeho ndumva byahinduka rwose tukishima tugashimisha n'urubyaro rwacu. Ndifuza ko umugabo wanjye Mbyayingabo yahindura amateka, akabisinyira akabyemerera abayobozi ko atazongera kunkubita, atazongera kumbabaza, atazongera kumbuza uburenganzira. Ntabwo yankubitira muri iyi nzu ngo ntere imbere”.

Umugabo we na we yiyemeje guhinduka, avuga ko guhohotera umugore we yabiterwaga n'inzoga, ariko ko agiye kuzireka burundu.

Ati “Kubera ibyishimo mfite, ibingibi ngomba kubivamo ngashyira ubwenge ku gihe, nkamenya abana n'umugore. Ndagomba kwisubiraho nk'umuntu mbonye ibyiza nk'ibingibi Leta inkoreye, ngahinduka”.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage, Colette Kayitesi, avuga ko uyu muryango wari usanzwe ufashwa mu rugamba rwo kwikura mu bukene, kuko bahawe inka muri gahunda Girinka bakaba bahabwa n'akazi muri gahunda ya VUP.

Kuri ibi ngo bagiye kongeraho kubakurikirana by'umwihariko, kugira ngo amakimbirane abaranga azacike burundu, ahubwo baharanire iterambere ry'urugo rwabo.

Inzu bayihawe irimo ibikoresho by
Inzu bayihawe irimo ibikoresho by'ibanze

At “Icyatumaga bagirana amahane n'imibanire mibi, ni ubuzima bubi babagamo. Ubwo babonye aho kuba bakaba bafite icyo guheraho, igisigaye ni ukubaherekeza kugira ngo tubagire umuryango wumvikanye, ufite gahunda y'iterambere, ujyana abana mu ishuri”.

Uyu muryango wubakiwe ubundi ngo wabaga mu gikoni cy'iwabo w'umugabo, na cyo kiva.

Wari umwe mu muryango 1,657 Akarere ka Nyaruguru kiyemeje gufasha kuva mu nzu zitameze neza, umuntu yagereranya na nyakatsi, muri uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2020-2021.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/yahawe-inzu-n-ingabo-z-igihugu-asaba-kuzafashwa-kuyibamo-mu-mutekano
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)