Zimwe mu mpunzi z'Abanye Congo zimuriwe mu nkambi ya Mahama nyuma y'imyaka umunani #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izi mpunzi zimuriwe I Mahamga ni izari zicumbikiwe ahantu hari hateye impungenge ko hashoboraga gushyira ubuzima bwazo mu kaga dore ko hari mu manegeka ndetse hegereye impanga n'ishyamba cyane ku buryo zitari zizeye umutekano wazo.

Bamwe muri izi mpunzi bari bamaze imyaka umunani bacumbikiwe muri iyi nkambi bishimiye iki cyemezo cyafashwe na leta y'u Rwanda ku bufatanye n, gusa bavuga ko hari ibikorwa by'iterambere bari bamaze gukora muri aka gace ku buryo kubisiga ari ikibazo.

Abaganiriye n'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ugushyingo 2020, ubwo bari bategereje gufata imodoka zibahagurutsa i Nyamagabe ziberekeza i Kirehe bavuze ko babanye neza n'abaturage bo mu kagari ka Kigeme ariko nanone kuva bavanywe mu manegeka ari ibyo kwishimira.

Uwimana Mariette yagize ati 'Twari dufite impungenge z'ishyamba twari dutuyemo, tukagira impungenge z'inkangu itwugarije, ubwo rero barakoze cyane kudukura muri ayo manegeka, barakoze Imana ibahe umugisha.'

Yakomeje agira ati 'Twabanye neza n'abaturage bo mu Kagari ka Kigeme, twarahahiranye, turasabana mbese nabo Imana ibahe umugisha.'

Umusaza witwa Ngabujabami yagize ati 'Ahantu nari ntuye ni ahantu h'ishyamba twugarijwe n'inkangu n'amanegeka ariko turishimye cyane kubona bahatuvanye twari dufite impungenge ko bishobora kutugwira, Imana ishimwe kuko tuhavuye twese tukiri bazima.'

Kuva mu 2012, izi mpunzi zigeze muri iyi nkambi ya Kigeme iherereye mu Kagari ka Kigeme, Umurenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, hari ibikorwa by'iterambere bamwe muri izi mpunzi bari bamaze gukorera muri aka gace.

Ibi ni bimwe mu biteye impungenge abanyarwanda batuye muri aka gace kuko nabo hari ibikorwa bakoranaga n'izi mpunzi ndetse na bamwe mu bari bafite ibikorwa byari bifite abakiriya biganjemo izi mpunzi.

Inkambi ya Kigeme yari isanzwe irimo impunzi z'Abanye Congo zisaga ibihumbi 21, zirimo izageze mu Rwanda mu 2012, ndetse n'abagiye baza mu myaka yagiye ikurikiraho.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Zimwe-mu-mpunzi-z-Abanye-Congo-zimuriwe-mu-nkambi-ya-Mahama-nyuma-y-imyaka-umunani

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)