Umuhanzi akaba na Producer Dj Zizou Al Pacino washinze MonsterRecords ari mu gahinda gakomeye, nyuma y'uko imodoka ye yo mu bwoko bwa Mazda ifite agaciro ka Miliyoni 10 z'amafaranga y'u Rwanda yafashwe n'umuriro irashya irakongoka yose.
Iyi modoka yafashwe n'inkongi irashya irakongoka, ku buryo ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi ryasanze yamaze gushya yose.
Iyi modoka yari ifite purake RAC 202 E yafashwe n'inkongi irenze kuri sitade ya Kigali, ni nyuma yo kubura imbaraga, Zizou akayisohokamo, hanyuma abakanishi bagakomeza guhatiriza ngo izamuke maze igafatwa nk'inkongi.
Mu gitondo cy'uyu wa Mbere, Dj Zizou wakoze indirimbo zamamaye zirimo 'Fata Fata' yavuza ko ibyamubayeho ari ibintu adashobora gusobanura kuko byarenze intekerezo ze.
Yavuze ko nta kwezi kwari gushize aguze iyi modoka. Ko ariko yari imaze iminsi ifite ikibazo cyo gucika intege, ahitamo kuyijyana ku bakanishi batatu bakorera i Nyamirambo ahazwi nka Tarinyota kugira ngo amenye neza ikibazo ifite.
Mu ijwi ryumvikanisha ikiniga, Zizou yavuze ko atemenya neza ikibazo iyi modoka yagize, kuko ngo bageze haruguru ya Sitade ya Kigali yavuyemo, hanyuma abakanishi bakomeza kuyigerageza.
Avuga ko yari amaze iminsi abona ko iyi modoka ifite ikibazo cyo gucika intege ahitamo kujya kuyikoresha. Ati 'Twagiye hariya kugira ngo turebe uko bimeze n'abakanishi barimo, igira gutya iba irahiye. Nari nayisohotsemo ndikugenda n'amaguru bisanzwe.'
Akomeza ati 'Urumva rero nabo naje gusanga bahiriyemo. Ntabwo namenya ngo byatewe ni iki? Kuko bo bari barimo baragerageza kugira ngo ikibazo bagikemure. Nayigezeho nanjye irimo irashya nk'abandi bantu, irashya irarangira,'
Dj Zizou yavuze ko mu bakanishi batatu yari yifashishije, babiri bakomeretse mu buryo bukomeye nko ku maboko no mu maso. Ni mu gihe uwari utwaye iyi modoka we atakometse cyane.