Ababyibushye n'abananutse cyane ntibemerewe guhatana muri Miss Rwanda 2021 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

N'ubwo indeshyo n'ibiro by'umuntu byakuwe mu bigenderwaho kugira ngo umukobwa yemerwe guhatana mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021, abazemererwa ni abazaba bafite ibiro bijyanye n'uburebure bafite (Health Body Mass Index).

Guhera i saa sita z'ijoro kuri uyu wa 11 Ukuboza 2020 abakobwa bashaka guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2020 baratangira kwiyandikisha biciye ku rubuga rwa Interineti.

Mu mpinduka zigaragara kuri iyi nshuro ni uko uburebure, n'ibiro bitazongera kugenderwaho mu gutoranya abemererwa guhatana. Ikindi nuko imyaka yongerewe ikagera kuri 28 ivuye kuri 25.

Umuvugizi w'irushanwa rya Miss Rwanda, Nimwiza Meghan yavuze ko impamvu imyaka yongerewe ari ukugira ngo bahe amahirwe abakobwa bifuza kwitabira iri rushanwa kandi barengeje imyaka 25.

'Twasanze hari abakobwa batabashaga kwitabira irushanwa bitewe n'imyaka fatizo yari iriho, kandi twasanze mu marushanwa mpuzamahanga hari abafatira kuva ku myaka 16 kugera kuri 28. Twatekereje gufungura kugira ngo abagiraga imbogamizi barengeje imyaka bisange.'

 Ku bijyanye n'indeshyo n'uburebure Nimwiza Meghan yavuze ko icyatumye babikuraho ariko bitagisabwa no mu marushanwa mpuzamahanga y'ubwiza u Rwanda rwitabira.

Ati 'Mu marushanwa mpuzamahanga habagamo icyo kintu cyo kuvuga ngo uhagarariye igihugu agomba kuba arengeje cm 170 arikoa henshi byavuyeho natwe icyatumaga tubikoa ni ukugira ngo duhuze n'ibisabwa ku ruhando mpuzamahanga.'

Nubwo indeshyo n'ibiro bitazagenderwaho, si buri wese uzemerewa gutambuka kuko agomba kuba afite ubuzima bwiza bigendeye ku bipimo bya Body Mass Index [BMI].

Ati 'Ntabwo tumutegetse ngo agire BMI ingana gutya kuko BMI igira ikigero fatizo kigaragaza ko ufite ubuzima bwiza, iyo uyigiye hejuru uba ufite ikibazo, iyo uyigiye mu nsi uba ufite ikibazo. Umuntu ashobora kuba afite ibipimo bya BMI bigaragaza ko ari muzima adafite cm170, ashobora kuba afite ibiro 60 cyangwa se 50'

Ibipimo bya MBI bigaragaza ko umukobwa ameze neza biba biri hagati ya 18,5 na 24,9. Uri munsi ya 18,5 aba afite ibiro bike bitajyanye n'uko areshya mu gihe ufite hagati ya 25,0 na 29,9 aba afite ibiro byinshi bitajyanye n'indeshyo ye naho uri hejuru 3 aba afite umubyibuho ukabije.

Kugira ngo umenye BMI ufite ufata ibiro byawe ukabiganya uburebure bwawe bwikube kabiri.



Source : https://impanuro.rw/2020/12/11/ababyibushye-nabananutse-cyane-ntibemerewe-guhatana-muri-miss-rwanda-2021/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)