Abadepite bakuyeho Perezida w'Inteko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'umwuka mubi uri gututumba hagati y'impuzamashyaka CASH ya Perezida Felix Tshisekedi na FCC ya Josep Kabila, Abadepite bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakuyeho uwari Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko witwa Jeanine Mabunda.

Uyu mu perezida w' Inteko yari uwo mu ishyaka rya Joseph Kabila yari amaze igihe yinubirwa n'abo mu mpuzamashyaka ya Tshisekedi gufatanya n'abadepite baturuka mu ishyaka rimwe bakitambika imigambi ya Tshisekedi.

Mu badepite 483 batoye, 281 bemeje ko akurwaho, nkuko Radiookapi yabitangaje dukesha iyi nkuru.

Umwuka mubi hagati ya CASH na FCC warushijeho gukura muri iki cyumweru kuko mu bihe bitandukanye abadepite bagaragaye barwanira mu ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko.

Ikurwaho rya Mabunda ni intsinzi kuri Tshisekedi kuko benshi mu badepite bagiye ku ruhande rwe.

Nyuma yo kweguza Mabunda, ubu Tshisekedi yemerewe gutoresha undi muyobozi w'inteko uzamworohereza gushyira mu bikorwa gahunda ze. Mubyo ashyize imbere harimo kuvanaho Guverinoma ya Minisitiri w'Intebe Sylvestre Ilunga Ilunkamba, agashyiraho indi yiganjemo abambari be.

Tshisekedi yatangaje ko agiye gushyiraho umuntu uzamufasha gushakisha ubumwe n'andi mashyaka ari mu Nteko, bakagira ubwiganze buruta ubw'impuzamashyaka ya Kabila kugira ngo bimworohereze gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage.



Source : https://impanuro.rw/2020/12/11/abadepite-bakuyeho-perezida-winteko/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)