Abahanzi 6 bageze mu cyiciro cya nyuma cy'irushanwa The Next Popstar bahataniye miliyoni 50 bamenyekanye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Irushanwa The next Popstar rigeze mu cyiciro cya nyuma(final) aho abahanzi batandatu barimo Gisa Cy'Inganzo na Ish Kevin ari bo basigayemo bahataniye igihembo nyamukuru kingana na miliyoni 50.

The Next Popstar, ni irushanwa rigamije kuzamura abahanzi Nyarwanda bakagera ku rwego mpuzamahanga, abahanzi batandatu basigayemo barimo abakobwa babiri n'abahungu bane.

Abo bahanzi ni Cyiza Jackson, Gisa Cy'Inganzo, Yannick Gashiramanga, Ish Kevin, Hirwa Irakoze Honorine ndetse na Jasmine Kibatega. Bageze muri iki cyiciro cya nyuma batoranyijwe muri 20 bari bageze mu cyiciro cyabanjirije iki.

Aba bahanzi uko ari batandatu bazahita bajya mu mwiherero (Boot camp) uzabera muri Hotel Portofino kuva tariki 18 kugera tariki 24 Ukuboza 2020.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizasozwa tariki ya 26/12/2020 hahembwa abahanzi babiri bazaba bahize abandi. Ni igikorwa kizanitabirwa n'abahagarariye Kompanyi Network Show Biz (NSB) na SM1 Music Group/ Sony Music Group ari na bo bateguye iri rushanwa.

The Next Popstar ni irushanwa ryateguwe na sosiyete mpuzamahanga zinyuranye zihagarariwe mu Rwanda na kompanyi itegura ibitaramo yitwa More Events.

Uzaryegukana azahabwa ibihembo bifite agaciro ka Milioni 50 z'amafaranga y'u Rwanda (Rwf50M) mu gihe uwa Kabiri na we azasinyana amasezerano y'imikoranire (contract) na Kompanyi itunganya imiziki SM1 Music Group/ Sony Music Group.



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/abahanzi-6-bageze-mu-cyiciro-cya-nyuma-cy-irushanwa-the-next-popstar-bahataniye-miliyoni-50-bamenyekanye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)