Rwasamanzi Yves umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu Amavubi U-17 yahamagaye abakinnyi 37, bagiye gutangira umwiherero bitegura imikino ya Cecafa U-17 izabera mu Rwanda guhera tariki 13 ukuboza 2020 kugeza 28 ukuboza 2020.
Ni Nyuma y'igihe hibazwa impamvu ikipe y'u Rwanda U-17 idahamagarwa ngo itangire imyiteguro ya Cecafa U-17 izabera mu Rwanda, gusa Ferwafa yo yatangazaga ko itegereje ko Minisiteri ya siporo isabira abakinnyi uruhushya bakava kw'ishuri, dore ko abenshi bakiga mu mashuri yisumbuye.
Amarushanwa yabatarengeje imyaka 17 yaherukaga kubera mu Rwanda muri 2011 mu gikombe cya Africa cy'abatarengeje iyo myaka.
Abakinnyi bahamagawe na Rwasamanzi Yves umutoza mukuru w'amavubi U-17
Abazamu: byiringiro James, Ruhamyanyiko Yvan, Cyimana Sharon, Niyonsaba Ange Elia.
ba myugariro:Â ishimwe veryzion, mbonyamahoro serieux, niyonkuru fiston, nshuti Samuel, ishimwe Moise, masabo samy, shema nginza shemaya, muhire Christophe, salim saleh.
Abo hagati:Â Mwizerwa Eric, uwizeyimana celestin, hoziyana Kennedy, iradukunda Pacifique, niyogiisubizo asante sana, niyo David, cyusa Mubarak akrah, rwagasore sharifu, rugambwa Fred, iradukunda siradji, muvunyi Danny, tabaro rahin, rwatangabo kamoso Steven, ishimwe rushami Alvin, itangishaka Hakim.
Abataka:Â irakuze jean Paul, sibomana sultan bobo, mugisha Edrick Kenny, irahamye Eric, cyusa yassin, niyikwizerwa Benjamin, Oleka Salomon, nshingiro Honore, Akimaninzaye papy moussa.
Abakinnyi bose bahamagawe uko ari 37 bagiye gutangira umwiherero, maze hatoranywemo abazitabira iyo mikino ya Cecafa U-17, iyo mikino yose izabera muri Huye na Rubavu. Imyitozo y' amavubi U-17 irahita itangira uyu munsi.
Ibihugu 10 bizitabira Cecafa U-17
Somalia, Tanzania, Uganda, South Sudan, Sudan, Erithrea, Djibouti, Ethiopia, Kenya ndetse n'u Rwanda
The post Abakinnyi 37 nibo bahamagawe mw'ikipe y'igihugu Amavubi U-17 igiye kwitegura Cecafa U-17 appeared first on Kigalinews24.