Abangavu batewe inda bagezweho n'ingaruka zirimo gutakaza icyizere cy'ubuzima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikibazo cy'abangavu basambanywa bakavamo abaterwa inda ni kimwe muby'ingutu bihangayikishije cyane Leta y'u Rwanda n'ubwo inzego zitandukanye zahagurukiye gukumira ibi bibazo ndetse no gukurikirana abakoze ayo mahano.

Ingaruka zo kuba umwangavu yatewe inda ntabwo zigera ku gihugu gusa ahubwo ni nyir'ubwite ziheraho kuko akenshi aba bangavu bahita batakaza icyizere cy'ahazaza kuko akenshi bahita bacikiriza amashuri bakabura n'andi mahirwe atandukanye.

Abatewe inda bo mu Karere ka Musanze, Intara y'Amajyaruguru baganiriye na RBA, bavuze ko mu ngaruka bagizweho no guterwa inda harimo gutakaza icyizere cy'ahazaza.

Umwe yagize ati 'Hari imbogamizi duhura nazo mu rugo ukabona nk'ubu urabyaye ugasanga baragutoteje ugasanga ubaye igicibwa mu muryango. Byambayeho, byageze aho ndiyakira, bakantuka nkiyakira.'

Mugenzi we yagize ati 'Natwaye inda ababyeyi barantererana n'uwayinteye aragenda aratoroka ubuzima bumbana ikibazo, bituma ngira ingaruka zo kwiheba nemera mbaho mu buzima butari bwiza, baranyirukanye ubu ndibana.'

Undi yavuze ko 'Nahise ncikiriza amashuri urabyumva, icyo gihe ntabwo nari nkitwa umwana. Nabaye uwo kurera kandi nanjye nari ngikeneye kurerwa.'

Ku wa Gatandatu ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo gukorera ubushake n'Ubwitange aba bangavu batewe inda muri Musanze bahawe amatungo magufi ndetse na mituweri zo kwivurizaho.

Manzi Jean Pierre yabasabye kubyaza umusaruro aya matungo bahawe banaharanira iterambere ryabo aho guheranwa n'agahinda.

Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange rivuga ko umuntu usambanya umwana ahanishwa igihano cyo gufungwa kuva ku myaka 20 kugera kuri 25 , n aho uwasambanyije umwana bikamuviramo ubumuga cyangwa indwara idakira kimwe n'uwasambanyije umwana uri munsi y'imyaka 14 bagafungwa burundu.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Abangavu-batewe-inda-bagezweho-n-ingaruka-zirimo-gutakaza-icyizere-cy-ubuzima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)