Abanyamakuru 2 batsindiye akabakaba miliyoni yatanzwe n'Ihuriro rya ba Nyampinga b'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ihuriro rya ba Nyampinga b'u Rwanda bagera kuri 6 n'umugabo umwe, bari bashyizeho igihembo cy'umuntu uzahiga abandi binyuze mu bikorwa by'urukundo, iki gihembo cyaje kwegukanwa n'umunyamakuru Murungi Sabin ndetse na Murindahabi Irene.

Aba banyumpinga tariki yu 17 Ukuboza 2020 nibwo batangaje ko bashyizeho iki gihembo kingana n'amadorali 1000(990000 frw) ku muntu uzahiga abandi mu gukora ibikorwa by'urukundo afasha abatishoboye binyuze mu gikorwa bise #ChallengeUbumuntu.

Iki gihembo cyaje kwegukanwa na Murungi Sabin wa ISIMBI TV akaba n'umuyobozi mukuru w'ISIMBI LTD binyuze mu nkuru n'ibiganiro asanzwe akora biri mu murongo wo gukora ubuvugizi ku batishoboye ndetse bikagira akamaro gakomeye kuko abo akorera ubuvugizi akenshi ibibazo byabo bikemuka.

Iki gihembo agomba kukigabana na Irene Murindahabi wa ISIBO TV na we wakoze ibikorwa by'indashyikirwa cyane mu muziki aho yafashije Niyo Bosco ufite ubumuga bwo kutabona, itsinda ry'abana b'abana b'abakobwa bakiri bato Dorcas na vestine yazanye mu muziki n'ibindi.

N'ubwo bari bashyizeho irushanwa iri huriro ryasanze ritaha igihembo abantu baje baje mu irushnwa bashaka amafaranga gusa bakirengagiza abasanzwe babikora ari wo murongo wabo.

Nyampinga Foundation ibarizwamo Nishimwe Naomie, Miss Rwanda 2020, Mutesi Jolly, Miss Rwanda 2016, Kundwa Doriane, Miss Rwanda 2015, Bwana Larry Muganwa, Akiwacu Colombe, Miss Rwanda 2014, Aurore Kayibanda, Miss Rwanda 2012 na Grace Bahati 2009.

Irene na Sabin begukanye 1000$
Murungi Sabin asanzwe akora ibiganiro biri mu murongo wo gufasha abatishoboye
Murindahabi Irene yagiye afasha impano zitandukanye



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/abanyamakuru-2-batsindiye-akabakaba-miliyoni-yatanzwe-n-ihuriro-rya-ba-nyampinga-b-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)