Abanyarwanda 1300 bahawe ubwenegihugu bwa Kenya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhango wabaye ku wa Gatandatu kuri Nyayo Stadium. Usibye abo banyarwanda, Perezida Kenyatta yatanze ubwenegihugu ku bantu 1670 bo mu bwoko bw'aba-Shona, ni abanya-Zimbabwe bageze muri Kenya mu myaka ya 1930 na 1950.

Hari hashize igihe havugwa ikibazo cy'abanyarwanda baba muri Kenya ariko badafite ubwenegihugu, hari nk'abari bamaze imyaka irenga 70 batuyeyo basaba gusubizwa ubwenegihugu nyuma yo kubwamburwa n'ubuyobozi bw'iki gihugu mu myaka 40 ishize.

Abasekuruza n'ababyeyi b'aba baturage bavanywe mu Rwanda n'abakoloni b'Abongereza mu myaka ya 1940 bajyanwa muri icyo gihugu gukora imirimo yiganjemo iyo gukora mu mirima y'icyayi mu gace ka Kericho no mu tundi dutandukanye.

Mu 1945, abo Banyarwanda bahawe ubwenegihugu bwa Kenya ndetse banahabwa indangamuntu z'icyo gihugu gusa nyuma y'imyaka 30 bazihawe, zaje gusimbuzwa n'igisa nazo cyongerwaga nyuma y'amezi atatu. Kuva icyo gihe bakomeje gusaba ubwenegihugu ariko kugeza n'ubu ntibarabuhabwa.

Mu Ukwakira 2016, Abanyarwanda batuye mu gace ka Makonde bagiye ku ngoro y'Umukuru w'igihugu gusaba gukemurirwa ikibazo kimaze imyaka itari mike ndetse bagenzi babo bagana Ambasade y'u Rwanda muri iki gihugu iherereye mu murwa mukuru Nairobi.

Icyo kibazo cyatumye uwari Ambasaderi w'u Rwanda muri Kenya, James Kimonyo, agirira uruzinduko mu gace ka Kericho, tariki 12 Ugushyingo 2016, kugira ngo ahure n'abafite icyo kibazo banakiganirire hamwe hagamijwe kugishakira umuti.

Muri icyo kiganiro, abo Banyarwanda bamutuye agahinda ko kutagira ubwenegihugu bituma hari uburenganzira batabona nk'abandi banya-Kenya. Bamubwiye ko mu myaka ya 1980 leta ya Kenya yafashe umwanzuro wo kubasubiza mu Rwanda, ariko ubutegetsi bwariho icyo gihe bukabitera utwatsi buvuga ko ari abanya-Kenya.

Bahamyaga ko ikibazo cyo kutagira ubwenegihugu gituma hari abahimba ibyangombwa kugira ngo babashe kubona akazi cyangwa kohereza abana babo ku ishuri n'ibindi.

Gabriel Ndagijimana wavukiye muri ako gace mu 1940 mbere y'uko Kenya ibona ubwigenge yavuze ko kimwe na bagenzi be, basanga atari abanyakenya cyangwa Abanyarwanda, kandi bibabuza kubona zimwe mu serivise.

Ati 'Ku myaka 77 sindigera mfunguza konti muri banki, sindatora, sindagura umutungo n'umwe ; ku bw'ibyo ndambiwe kuba muri ibi bibazo ndetse ntewe ubwoba n'abana banjye.'

Nyirindekwe John wavutse ku babyeyi bombi b'Abanyarwanda mu 1940, yatangaje ko abana bavutse ku babyeyi batuye mu gace ka Kericho batemererwa kwiga mu mashuri ya leta kuko babarwa nk'abanyamahanga.

Ati 'Tubona abana b'abaturanyi bacu baguwe neza na buruse ya leta ibafasha kugera ku nzozi zabo mu masomo mu gihe abacu batabibona kuko nta bwenegihugu dufite.'

Imwe mu ngingo z'Itegeko Nshinga rya Kenya ivuga ko umuntu wese yitwa Umunyakenya mu gihe umwe mu babyeyi be yari umuturage w'iki gihugu igihe yabyarwaga, hatitawe aho yaba yaravukiye.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Abanyarwanda-1300-bahawe-ubwenegihugu-bwa-Kenya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)