Ibi babitangaje nyuma y'aho inama y'abaminisitiri yo ku wa 14 Ukuboza 2020 ifatiye umwanzuro wo guhagarika ibirori n'ubukwe.
Umukobwa twahaye izina rya Uwimana yari afite ubukwe ku wa Gatanu w'iki cyumweru.
Avuga ko atarafata umwanzuro neza w'icyo agomba gukora ariko ngo atekereza no kwishyingira.
Ati "Umugabo wanjye ni umunyamahanga yaje mu Rwanda ngo dukore ubukwe tugende busoje. Ubu se azasubirayo tudashakanye, yagaruka se?"
Uwimana avuga ko atanga ko habaho kwirinda COVID-19 ariko nk'uko insengero zemerewe gukora na bo ngo bakabaretse nibura bagasezerana imbere y'amategeko wenda ibindi bikaba ari byo bihagarara gusa.
Agira ati "Insengero zirakira abantu ariko ngo ku murenge nta gusezerana? Basi se iyo bareka hakajyayo umuhungu n'umukobwa bashyingirwa bonyine ariko bagasezerana? Urumva kubyanga ni ugushyigikira kwishyingira kuko kongera gushaka amafaranga y'ubukwe ni ikibazo."
Umusore wagombaga gusezerana mu mategeko mu murenge wa Nyagatare kuri uyu wa kane twahaye izina Mugabo Paul avuga ko ntacyo yarenza ku mabwiriza yashyizweho ariko na none agiye gutekereza igikwiye yakora.
Ati "Ubukwe ni amafaranga, nariteguye byose abantu barantwerereye, sinabasubiza amafaranga kuko narayakoresheje. Ndaza kuganira na cherie turebe icyakorwa ubwo n'imiryango iratugira inama."
N'ubwo hari abagaragaza ko babangamiwe n'izi ngamba zo guhagarika ibijyanye n'ubukwe, ku rundi ruhande zari ngombwa kuko Leta yazifashe mu rwego rwo kugabanya ubukana bwa Covid-19, dore ko bigaragara ko muri iyi minsi imibare y'abandura n'abapfa yari ikomeje kuzamuka cyane.
source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abari-bafite-ubukwe-bakiriye-bate-icyemezo-kibuhagarika