Abarimu bigisha mu mashuri yigenga bagobotswe nyuma y’ingaruka bagizweho na COVID-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi biribwa n’ibikoresho by’isuku babihawe na Sendika y’Abarimu bigisha mu Mashuri yigenga mu Rwanda (Syneduc), kuri uyu wa 29 Ukuboza 2020.

Mu barimu 200 bafashijwe buri umwe yahabwaga umufuka w’umuceri, amavuta litiro eshatu n’imiti ibiri y’isabune.

Abarimu bafashijwe biganjemo abigisha mu mashuri y’incuke n’abanza batari basubizwa mu kazi kuva Coronavirus yagaragara mu Rwanda tariki ya 14 Werurwe 2020, harimo kandi abarimu basubijwe mu kazi aho bahawe ibiribwa kugira ngo bibunganire bitewe n’ingaruka batewe n’iki cyorezo.

-  Akanyamuneza kari kose ku barimu bahawe ibiribwa

Bamwe mu barimu bahawe ibiribwa bo mu Karere ka Rwamagana bagaragaje ibyishimo bitewe nuko bamwe batari basubizwa mu kazi ku buryo ubuzima bukibagoye.

Ukwitegetse Deborah wigisha mu Ishuri ribanza rya Les Paradis des Anges riherereye mu Murenge wa Muhazi yavuze ko ubuzima butari bumworoheye kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda ngo kuko akazi kahise gahagarara.

Ati “Kuduha ubufasha nk’ubu rero byerekana ko igihugu cyacu kitwitayeho cyane. Turashimira igikorwa cyiza cyo kudufasha kibaye, uyu muceri duhawe uradufasha muri iyi minsi dutunge imiryango yacu kugeza nibura umunsi natwe bazadukomorera tugasubira mu kazi.”

Ufitabe Emmanuel we yavuze ko ubuzima bubi yari abayemo mu mezi umunani ashize bwatumye akora ubuyede kugira ngo abone amafaranga yo gutunga umuryango.

Yavuze ko bitari byoroshye kugeza ubwo bamwe basubiye mu kazi babasha kubona amafaranga yo kwita ku muryango.

Ati “Ubu urahembwa ariko ugasa naho ubonye ayo kwishyura imyenda kuko abenshi bagiye bikopesha kugira ngo basunike ubuzima. Ibi biribwa duhawe rero biradushimishije kuko birafasha imiryango yacu binatwongerere imbaraga zo kwigisha abana.”

Harorimana Patrick wigisha ku Kigo cya La Découverte we yashimiye sendika babarizwamo yabatekerejeho ikabaha ibyo gufungura muri iyi minsi mikuru.

Yavuze ko abarimu bigisha mu mashuri yigenga bahuye n’ibibazo bitandukanye byo kudahembwa ariko ngo ubwo bahawe ibyo gutunga umuryango birabafasha kugeza igihe abataragaruka mu kazi bazagasubiriramo.

Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’Abarimu bo mu bigo byigenga mu Rwanda, Nkotanyi Abdon Faustin, yavuze ko inkunga batanze igamije gufasha abarimu bamwe na bamwe batarasubira mu kazi kugira ngo bakomeze bagire ubuzima bwiza.

Yavuze ko bahereye ku barimu 400 biganjemo ababarizwa muri sendika yabo ariko nyuma ngo banahisemo kugenda bafasha n’abandi kugira ngo bifashe imiryango yabo.

Ati “Ni abarimu 200 bo mu Turere twa Rwamagana, Ngoma na Kirehe buri wese turamuha agafuka k’umuceri, akabido k’amavuta n’imiti ibiri y’isabune, bikaba byaratwaye miliyoni eshanu n’igice.”

Nkotanyi yavuze ko ikigamijwe mu gufasha abarimu ari ukugira ngo babeho neza bakomeze ubuzima bwo kwigisha abana nibura iby’ibanze mu buzima basize babikemuye mu rugo birimo gusigira abana ifunguro.

Yavuze ko nubwo batabashije gufasha abarimu bose ngo nibura abari bamerewe nabi babagejejeho inkunga.

Kuri ubu sendika y’abarimu bo mu bigo by’igenga mu Rwanda ibarizwamo abarimu 7200 mu gihe bateganya kubongera ubwo amashuri azaba afunguye neza.

Buri mwarimu yahawe umufuka w'umuceri, akajerekani k'amavuta n'imiti ibiri y'isabune
Abarimu bigisha mu mashuri yigenga bahawe ibiribwa nyuma yo kugirwaho ingaruka na COVID-19



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-bigisha-mu-mashuri-yigenga-bagobotswe-nyuma-y-ingaruka-bagizweho-na
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)