Abataratanga imisanzu yose ya mituweli bazatangira kwishyuzwa 100% guhera muri Mutarama - IGIHE.com #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kubera icyorezo cya COVID-19, muri Mata 2020 nibwo Minisiteri y'Ubuzima na RSSB borohereje abanyamuryango ba mituweli bemererwa kwivuza badategereje ukwezi nk'uko byajyaga bigenda ndetse banashyirirwaho uburyo bushobora kubafasha gutanga imisanzu yabo mu byiciro.

Kugeza ubu hirya no hino mu gihugu abamaze gutanga imisanzu yose nk'uko babisabwa bagera kuri 83.6%, hakwiyongeraho abishyuye igice bakagera kuri 85%. Ibi bivuze ko hakiri umubare w'abataratanga imisanzu yose ndetse n'abatarishyura amafaranga na make.

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe ubukangurambaga no kwandika abanyamuryango muri RSSB, Ntigurirwa Deogratias, yabwiye RBA ko guhera muri Mutarama uzaba utaratanga iyi misanzu yose azafatwa nk'utarishyuye.

Yagize ati "Abantu batarishyura kugeza ku 100% guhera ku wa 1 Mutarama 2021 ntabwo bazabasha kwivuza kuko nyine bazaba bataruzuza imisanzu isabwa, nkaba mbasaba ko mbere yo kugira ngo umuntu atekereze iminsi mikuru yatekereza kuri mituweli."

Ubwitabire mu gutanga ubwisungane mu kwivuza bugenda buzamuka kuko kugeza ubu buri ku kigero cya 85%, mu gihe mu mwaka wa 2019/2020 ukwezi nk'uku bwari ku kigero cya 79% bivuze ko bwiyongereyeho 6%.

Gahunda yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza yatangiye muri 2003 igamije gufasha Abanyarwanda kubona ubuvuzi bwiza kandi buhendutse. Kuva iki gihe bwatumye ubu u Rwanda ari kimwe mu bihugu bya Afurika byafashije gushyiraho uburyo rusange bwo kuvura abaturage barwo kandi buhendutse bituma na serivisi z'ubuzima zitera imbere.

Bimwe mu byagezweho kubera kwivuza kare harimo gahunda yo gukingira abana, ikorwa ku barenga 90% by'abari mu Rwanda, harimo kandi kugabanya umubare w'abagore n'abana bapfa bavuka.

Abataratanga Mituweli muri Mutarama bazatangira kwiyishyurira ikiguzi cyose cya serivisi z'ubuvuzi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abataratanga-imisanzu-yose-ya-mituweli-bafatiwe-ingamba-zikarishye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)