Abatishoboye bo muri Kicukiro, Musanze, Kamonyi na Rwamagana bahawe udupfukamunwa - IGIHE.com #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Africa Uniforms Ltd isanzwe izobereye mu kudoda impuzankano ndetse n'indi myenda yakoze udupfukamunwa twahariwe abatishoboye ngo tubafashe kurwanya no kwirinda COVID-19 binyuze muri gahunda yiswe 'Together we Fight COVID-19'.

Ku ikubitiro, iyi gahunda yatangiye ku wa 20 Ugushyingo 2020, ihera ku batuye mu Mudugudu w'Icyitegererezo w'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Masaka. Muri iki gikorwa cyabereye ku Rwunge rw'amashuri rwa Masaka hatanzwe udupfukamunwa 3000.

Ibikorwa byo gutanga utu dupfukamunwa biteganyijwe ko bizarangirana n'uku kwezi kwa Ukuboza.

Usibye Akarere ka Kicukiro, Africa Uniforms ifatanyije na New Hope for Future, yatanze udupfukamunwa 3000 ku batuye Akarere ka Kamonyi, muri Rwamagana ho itanga utugera kuri 4500.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Masaka, Segatashya Alexis, yashimiye Africa Uniforms na New Hope for Future ku ishyaka bafite ryo kurwanya COVID-19.

Ati 'Uyu munsi twatangiye gahunda mu murenge wacu, ishishikariza buri umwe kwambara agapfukamunwa hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya COVID-19. Ndashaka gushimira inshuti zacu Africa Uniforms ndetse na New Hope for Future.'

Ibi kandi bishimangirwa n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Muko, Murekatete Triphose, aho yishimiye ubu bufasha avuga ko buzafasha cyane abatishoboye kwirinda COVID-19.

Ati 'Uyu mudugudu urimo abatishoboye benshi bityo ku buryo no kubona n'agapfukamunwa kamwe bigoye. Bamwe mu babyeyi ntibashoboraga kubonera abana babo udupfukamunwa mu gihe bajya ku ishuri.'

'Nk'uko mwabibonye ,udupfukamunwa bari bambaye ntabwo turi ku rwego rwiza, tukaba twishimiye ubufasha bwatanzwe. Nizeye ko muzagaruka gufasha umurenge wacu mu bintu bitandukanye cyangwa mu buryo bwo gufasha abanyeshuri. Twiteguye gukomeza gukorana ahazaza'.

Umuyobozi wungirije wa New Hope for Future, Nyirabahire Languide, yavuze ko kuba hatanzwe udupfukamunwa dufurwa bifite uruhare mu kubungabunga ibidukikije kandi ko dushobora gukoreshwa inshuro nyinshi.

Yashishikarije abatuye mu Mudugudugu w'Icyitegererezo wa Iyabalaya ndetse n'abanyeshuri bo ku Rwunge rw'amashuri rwa Masaka kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki buri munsi.

Umuyobozi wa Africa Uniforms, Long Ngan, yavuze ko yishimiye gukorera mu Rwanda yemeza ko gufasha umuryango mugari by'umwihariko mu bihe bigoye biri mu nshingano zabo.

Ati 'Twishimiye gukorera ubucuruzi mu Rwanda kandi ni inshingano zacu zo gufasha by'umwihariko mu bihe bigoye, turashaka gutanga umusanzu wacu mu gutuma abaturage b'u Rwanda bagira imibereho myiza.'

Icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwiyongera mu Rwanda ndetse abaturarwanda bagirwa inama yo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda bakaraba ibiganza n'amazi meza n'isabune cyangwa bagakoresha imiti yabugenewe 'hand sanitizer' no kwambara agapfukamunwa n'amazuru neza mu gihe bavuye mu rugo cyangwa bagiye mu bantu benshi.

Udupfukamunwa twahawe abatishoboye bo mu Turere twa Kicukiro, Musanze, Kamonyi na Rwamagana
Mu bahawe udupfukamunwa harimo n'abanyeshuri



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatishoboye-bo-muri-kicukiro-musanze-kamonyi-na-rwamagana-bahawe-udupfukamunwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)