Abaturage bibukijwe ko gukorera ku jisho bakica amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ari nko kwiyahura - IGIHE.com #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni impanuro baherewe mu biganiro bitandukanye bagiye bahabwa n’ubuyobozi bwabo ku bufatanye n’Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa AEE, aho bashyikirije abaturage ibikoresho by’isuku, amasabune yo kumesa, ay’amazi yo gukaraba intoki, indobo, amajerekani n’ibikoresho byo kubakisha ubwiherero bugezweho mu rwego rwo kunoza isuku mu kwirinda COVID-19 n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda.

Bamwe mu baturage bahawe ibikoresho by’isuku bavuga ko bigiye kuborohereza mu buryo kuyinoza, gusa nabo bahamya ko kuba baradohotse ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ari uko abenshi muri bo bagikorera ku jisho ry’abayobozi, ari nayo mpamvu bakeka ko byazamuye imibare y’abandura iki cyorezo.

Bankundiye Pascasie wo mu Murenge wa Kinzuzi mu Karere ka Rulindo yavuze ko ntacyo Leta idakora ngo ibiteho ibashakira abaterankunga babafasha guhangana na COVID-19.

Yagize ati “Nk’ubu ibikoresho duhawe by’isuku biradufasha gukomeza kwirinda, gusa haracyari benshi muri twe bumva ko kubahiriza amabwiriza yo kuyirinda, ari ugucungana na polisi, cyangwa abandi bayobizi, tubona ari nayo mpamvu imibare y’abacyandura n’abo gihitana yiyongera cyane.’’

Rekayabo Venuste w’imyaka 66 utuye mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu ashimangira ko urubyiruko ahanini aribo bakunze kwica amabwiriza ku bushake, bakibuka kuyubahiriza ari uko babonye abayobozi, ibintu avuga bitera impungenge z’uko abandura biyongera.

Ati “Nkatwe dukuze turitwararika cyane tukagerageza kwirinda iki cyorezo twubahiriza amabwiriza twahawe, ibi bikoresho duhawe na AEE nabyo ni ibitwunganira mu kwirinda turanabashimira, gusa haracyari ikibazo gikomeye aho ubona hari abibuka kubahiriza amabwiriza ari uko babonye abayobozi, cyane ku rubyiruko, biduteye ubwoba ko iki cyorezo kitazatuvamo vuba kuko kucyirinda bisaba gushyira hamwe nk’uko duhora tubyibutswa.’’

Umukozi wa AEE Rwanda Ushinzwe guhuza Ibikorwa by’Umushinga HBCC mu Turere twa Gakenke, Rulindo, Ngororero na Nyabihu, Pasiteri Niyindengera Faustin, avuga ko icyo bagamije ari ukwigisha abaturage kwirinda indwara ziterwa n’umwanda by’umwihariko COVID-19.

Yagize ati “Twigisha abaturage kwirinda indwara ziterwa n’umwanda, by’umwihariko muri ibi bihe turimo byo kurwanya no kwirinda COVID-19, bijyana n’ibikorwa aho turimo kubaha ibikoresho by’isuku, amasabune atandukanye, indobo za kandagirukarabe, ibikoresho byo kubaka ubwiherero bugezweho n’ibindi. Bibafasha gukomeza kwirinda iki cyorezo ariko ikiruta ibi byose ni ugukangurira abaturage kwirinda no kurinda bagenzi babo, birinda gukorera ku jisho ahubwo bita ku mpamvu yatumye hashyirwaho aya mabwiriza.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyira, Bizimana Placide, yibukije abaturage muri rusange kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima mu kwirinda COVID-19, anagaruka ku bagikorera ku jisho abibutsa ko aho bizananirana ibihano bizakazwa ariko bakarengera ubuzima bw’abaturage.

Yagize ati “Icyorezo kigitangira hari abumvaga ko amabwiriza avunanye, kwambara agapfukamunwa bikabangamira, guhana intera bigoranye, ariko uko cyakomeje kwiyongera batangiye kubimenyera. Haracyari bake bagikorera ku jisho bica amabwiriza ku bushake, tubifata nko kwiyahura unashyira ubuzima bwabandi mu byago, nyamara COVID-19 yo ntikorera ku jisho, aho bizananirana ibihano bizatangwa kandi bikarishye, kugira ngo dukomeze kurengera ubuzima bw’abaturage"

Biteganyijwe ko Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa, AEE Rwanda ku bufatanye na Care Internationale, bazaha abaturage basaga ibihumbi 25 bo mu Turere twa Gakenke Rulindo Nyabihu na Ngororero, ibikoresho byo kunoza isuku birinda indwara ziterwa n’umwanda by’umwihariko mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, banakangurirwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kucyirinda.

Mbere yo guhabwa ibikoresho by'isuku basobanuriwe uko bazajya babikoresha mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 barwanya umwanda
Mbere yo guhabwa ibikoresho basobanuriwe ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bizabafasha kuyikumira
Ibikoresho bahawe byiganjemo iby'isuku bizabafasha gukomeza kwirinda COVID-19
Abaturage bo mu Karere ka Rulindo na bo bahawe ibikoresho byiganjemo iby'isuku



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaturage-bibukijwe-ko-gukorera-ku-jisho-bakica-amabwiriza-yo-kwirinda-covid-19
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)