Abo mu muryango wa Kayumba Rugema Alias Gafirifiri, bati:'Twarapfushije ntitwahamba' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya magambo yuzuyemo akababaro ko kugira umuntu nka Kayumba Rugema warumbiye umuryango n' igihugu, yavuzwe n'umugore we Peace NASASIRA , ndetse na Sebukwe Kamanzi bombi batuye muri Uganda.

Baganira n'umunyamakuru wa Rushyashya, yaba Peace yaba na se, Muzehe Kamanzi, bombi bavuga ko iyo bumvise amateshwa Kayumba Rugema yirirwamo, asebya Igihugu cye, ngo bibatera kwibaza niba atararozwe cyangwa akaba yaragize uburwayi bwo mu mutwe, ngo kuko atandukanye cyane n'uwo bari bazi. Uyu musaza Kamanzi ngo ababazwa no kumva ko Rugema yabaye mayibobo muri Norvège, kandi ngo atarabuze ikimutungira umukwe, dore ko Muzehe Kamanzi ari umuntu wishoboye, ufite ubutaka n'inka nyinshi ahitwa Kibenja hafi ya Lyantonde muri Uganda. Ngo kuva Kayumba Rugema yajya muri RNC yabaye icyihebe, kuko adashobora no kumva inama abo mu muryango we bamugiriye kenshi.Asoza asaba umukwe we kwitandukanya n'amashitani bakorana, agasaba imbabazi umuryango n'Igihugu.

Peace Nasasira, wahoze ari umugore wa Kayumba Rugema nawe yabwiye Rushyashya ko aterwa ipfunwe no kwitwa umugore w'umuntu usa n'utakigira umutima, ngo bigatuma atanifuza kubonana n'abandi Banyarwanda batuye muri Uganda, barimo n'ababyeyi be, ngo batamubaza uko yayobye agashakana n' inzererezi. Uyu mudamu yemeza ko hashize imyaka myinshi atavugana n'uwahoze ari umugabo we, ngo kuko n'iyo agerageje kumuvugisha atamusubiza, atinya ko yamusaba kuva mu biryabarezi yiroshyemo.Muri make, Peace na Muzehe Kamanzi basanga Kayumba Rugema yarapfuye ahagaze, bati:'N' iyo apfa burundu tukabimenya, nibura tukanamushyingura'.

Kayumba Rugema yahoze mu ngabo z'uRwanda, aza gutorokera muri Uganda, kubera uburiganya yari akurikiranyweho. Yaje gufatanya na mwenewabo Kayumnba Nyamwasa bashinga umutwe w'iterabwoba, RNC, uretse ko batatinze gushwana bapfa ibisabano birirwa basaruza mu mpunzi, bazibeshya ko bari hafi gufata ubutegetsi mu Rwanda. Abanyarwanda baba cyangwa bagenze muri Uganda ntibazibagirwa ubugome Kayumba Rugema yabakoreye, we na CMI, bababeshyera ngo ni intasi z'uRwanda. Ubu aba mu gihugu cya Norvège. Iyo avuye mu kazi ko gusukura abasaza n'abakecuru ndetse n'abarwayi bo mu mutwe, yirukira ku rubuga rwe rwa Youtube' Inda y'ingoma', maze si ugutukana akiva inyuma.

Birababaje kubona umuntu wagize uruhare mu kubohora u Rwanda yifatanya n'abari bararushyize ku ngoyi, barimo abajenosideri, abajura n'abandi batagira indangagaciro na mba. Imana yari ikwiye kumutabara, akava ibuzimu akajya ibumuntu, nk'uko abo mu muryango we babimwifuriza.

The post Abo mu muryango wa Kayumba Rugema Alias Gafirifiri, bati:'Twarapfushije ntitwahamba' appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/abo-mu-muryango-wa-kayumba-rugema-alias-gafirifiri-batitwarapfushije-ntitwahamba/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)