Agahuru k'imbwa karahiye: Umudepite mu nteko ishinga amategeko y' Ubwongereza yasabye igihugu cye guta muri yombi abagabo 5 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko asanga ari igisebo kuba kigicumbikiye abajenosideri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umudepite Stuart Polak aranenga bikomeye uburyo mu Bwongereza hakiri abantu bidegembya kandi bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu nteko rusange y'Abashingamategeko yabaye kuwa mbere w'iki cumweuru, Stuart Polak yasabye bagenzi be gushyira igitutu kuri Guverinoma y'Ubwongereza, maze ikareka gukomeza kwica amatwi, ahubwo igata muri yombi abo Banyarwanda,kugirango baburanishwe ku byaha bikomeye bakekwaho.Yagize ati:' Commonwealth ifite inshingano zirimo guharanira iyubahirizwa ry'uburenganzira cyane cyane mu bihugu bikoresha ururimi rw'icyondereza bigize uyu Muryango. Byaba rero bibabaje mu gihe inama ya Commonwealth iteganyijwe mu Rwanda umwaka utaha wa 2021, yazaba aba bajenosideri batarashyikirizwa ubutabera.

Ubwongereza nibukore nk'ibyo ibindi bihugu byakoze mu guca umuco wo kudahana inkozi z'ibibi'. Iki cyifuzo cya Lord Stuart cyakiriwe neza n' abadepite bagenzi be, banagikomeye amashyi menshi, hakaba hasigaye kumenya niba guverinoma ya Borris Johnson izagiha agaciro.

Abo Banyarwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakaba bituriye mu Bwongereza, ni Nteziryayo Emmanuel wayoboraga iyahoze ari Komini Mudasomwa mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, Charles Munyaneza wategekaga iyari Komini Kinyamakara nayo yo muri Gikongoro,Céléstin Ugirashebuja wari Burugumestiri wa Komini Kigoma muri Gitarama, Céléstin Mutabaruka wavugaga rikijyana mu itorero rya ADEPR na Vincent Bajinya waje guhindura amazina akiyita 'Vincent Brown', mu rwego rwo kwiyoberanya. Uyu we bivugwa ko yari mwenewabo wa Perezida Habyarimana Yuvenali, ari naho akomora kuba Interahamwe karundura.

Guverinoma y'uRwanda imaze imyaka myinshi yarashyize hanze impapuro zikubiyemo ibyo aba bagabo baregwa, inasaba Leta y'Ubwongereza kubashyikiriza ubutabera, ariko iki cyifuzo ntikigeze gishyirwa mu bikorwa. Imyaka irakabakaba 3 uhagarariye uBwongereza mu Rwanda abwiye itangazamakuru ko igihugu cye cyatangiye iperereza kuri abo bantu 5, ariko nyuma y'igihe kingana gutyo abo bajenosideri bariturije mu gihugu cy'Umwamikazi Elizabeti.

Si ubwa mbere umudepite mu Bwongereza asaba ko aba bantu baburanishwa bagahanwa cyangwa bakaba abere, kuko n'uwitwa Andrew Mitchell yabisabye kenshi ntibyumvwa, ariko ubanza noneho agahuru k'imbwa kagiye gushya!

The post Agahuru k'imbwa karahiye: Umudepite mu nteko ishinga amategeko y' Ubwongereza yasabye igihugu cye guta muri yombi abagabo 5 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko asanga ari igisebo kuba kigicumbikiye abajenosideri appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/agahuru-kimbwa-karahiye-umudepite-mu-nteko-ishinga-amategeko-y-ubwongereza-yasabye-igihugu-cye-guta-muri-yombi-abagabo-5-bakekwaho-uruhare-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi-kuko-asanga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)