Ahirwa no guhimba ikinyoma ! Davis D yaba yahinduye umuvuno #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore ufite indirimbo yise 'Ifarasi' akubutse mu Mujyi wa Dubai aho yafatiraga amashusho y'indirimbo ye nshya iteganya gusohoka mu minsi iri imbere nk'uko byatangajwe na Bagenzi Bernard ureberera inyungu ze mu by'umuziki mu kiganiro gito yagiranye na UKWEZI.

Bagenzi twavuganye ku murongo wa telefone yabajijwe iby'umuhanzi we ushinjwa kwishimisha mu mitungo y'umukobwa wumvikana mu majwi ko yitwa Aisha, atubwira ko ibyo bibazo atari mu mwanya mwiza wo kubisubiza.

Yagize ati 'Urumva ndi mu mwanya mwiza wo gusubiza icyo kibazo ? Urabura kumbaza niba twasohoye indirimbo ukambaza iby'abantu bakundana ?'

Umujyanama wa Davis D yahise avuga ko biramutse bikunze indirimbo nshya y'uyu muhanzi izasohoka muri iki Cyumweru cyangwa igitaha.

Amajwi yashyizwe hanze yumvikanisha Davis D n'uyu mukobwa witwa Aisha, aho atangira baganira nk'abasanzwe bakundana ariko umusore akaba aherutse mu kazi I Dubai ntamwiteho ahubwo akishimisha mu mafaranga ye ari kumwe n'umukobwa yakoresheje mu ndirimbo.

Iki kiganiro byumvikana ko baba bari kukigiranira kuri telefone dore ko umukobwa ageraho akabwira umusore ko ari kumufata amajwi ndetse byose azabishyira hanze. Davis D amaze iminsi mike avuye Dubai gufata amashusho y'indirimbo ye iteganya gusohoka mu gihe cya vuba

Uyu mukobwa uvuga ko yishyurira Davis D indirimbo z'amajwi n'amashusho, akaba amukodeshereza inzu, akaba yaranamuguriye imodoka avuga ko yagiye I Dubai akishyimishanya n'umukobwa waho akibagirwa kuvugisha umukunzi we umwishyurira byose.

Nubwo hari amakuru agera ku UKWEZI avuga ko ibi byose ari ibyateguwe n'uyu muhanzi agamije kugira ngo 'atwike' kugira ngo indirimbo agiye gushyira hanze izakundwe n'abantu benshi.

Akunze kuzana icya semuhanuka kigafata

Abakurikiranira hafi icyitwa 'Showbiz' bemeza ko umuhanzi mwiza atarangwa no gukora indirimbo nziza gusa ahubwo ari wawundi ubasha gukora ibituma izina rye rihora mu itangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga muri ibi bihe zigezweho.

Icyishaka David [Davis D], ni umuhanzi ushobora kuba ari mwiza kuko ugendeye kuri iyo ngingo ihurizwaho n'abahanga mu bya gihanzi cyangwa imibereho y'abanyamuziki.

Nko mu myaka ibiri ishize, kuba uyu muhanzi yarakoze indirimbo nziza zituma izina rye riguma mu matwi y'abanyarwanda n'abanyamahanga babasha kuzumva.

Kugira ngo byumvikane neza, indirimbo yitwa 'Irekure, Henessy, Dede, Micro, ndetse n'Ifarasi zageze kure cyane ndetse n'abazirebye ku rukuta rwe rwa YouTube bagaraza urwego uyu muhanzi ariho muri iyi myaka ibiri ishize.

Kuri we nk'umuhanzi mwiza azi neza ko gukora ibihangano bidahagije ari nayo mpamvu hari inkuru nyinshi cyane zagiye zivugwa kuri uyu muhanzi ndetse n'ibyo we yagiye atangaza ariko nyuma bikaza kumenyekana ko cyari ikinyoma yari yateguye afatanyije n'abatangaje izo nkuru.

Nk'urugero rwa hafi ni inkuru yakozwe na Afrimax y'uko 'Asinah baramujyanye | Umugabo we ahawe amafaranga ngo amuveho : Davis D yakamejeje.'

Icyo gihe hari muri Gicurasi 2019, Davis D yafashe amadorali [byaje kuvugwa ko yari amahimbano] avuga ko ayahaye umuhanzikazi Assinah Era ndetse ashimangira ko azamugurira impeta y'umukara ihenze.

Ni inkuru yatanzweho ibitekerezo bitandukanye ariko nyuma byaje kumenyekana ko byari ibintu byateguwe ndetse yari yabikoze agamije kwamamaza indirimbo ye yari igezweho icyo gihe.

Mbere yaho muri Mutarama 2019, Davis D nanone yari yongeye kugaragara mu nkuru ivuga ko 'Davis D ahaye Asinah Imodoka Ihenze Muruhame | Umugabo we yaranyumviye abivamo'.

Icyo gihe nibwo Davis D yari yagiye gutaramira I Huye ari naho avuka, yavuze ko iyo modoka yari yajyanye iri mu bwoko bwa Hummer ayihaye Assinah Era.
Iyi nkuru nayo yari yahimbwe nk'uko nabakurikiye icyo kiganiro babitanzeho ibitekerezo bavuga ko ari icya semuhanuka cyateguwe na Davis D afatanyije n'umunyamakuru.

Mu majwi yashizwe hanze n'uyu mukobwa Aisha hari aho avuga ko amaze imyaka ibiri amukodeshereza inzu, ndetse yanamuguriye imodoka.

Ibi ariko ubyumvise ahita amenya neza ko atari ukuri kuko Davis D ni umuhanzi ubana n'umubyeyi we , Bukuru Jean Damascene, aho batuye I Nyamirambo ku Cyivugiza.

Muri Nyakanga 2018, urubuga rwa YouTube rwitwa Kigalihits rwatangaje inkuru ivuga ko 'Tembera urugo rw'umuhanzi Davis D twamusuye', icyo gihe uyu musore yeretse umunyamakuru inzu nziza igezweho yavugaga ko amaze igihe gito ayibamo n'abandi basore b'abavandimwe be.

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru UKWEZI, avuga ko iyi nzu n'ubundi ari iyo ku Cyivugiza ari nayo Se wa Davis D, Bukuru atuyemo ndetse bikaba bizwi ko uyu musore abana nawe.

Kuba uyu muhanzi asanzwe agerageza guhimba inkuru zituma abanyarwanda bamuhugiraho izina rye rikaguma mu matwi yabo, hari abavuga ko ibye na Aisha ari ikinyoma cyahimbwe hagamijwe ko uyu musore akomeza kuvugwa noneho indirimbo ye yazasohoka igahita yakirwa.

Ibyo kuba uyu mukobwa witwa Aisha ahari azwi nabyo byatejwe urujijo gusa mu majwi yagiye hanze yumvikanisha ko aba mu Mujyi wa Kigali.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ahirwa-no-guhimba-ikinyoma-Davis-D-yaba-yahinduye-umuvuno

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)