-
- Amata y'ifu
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Rurangwa Stephen, asobanura ko uruganda rw'Inyange rusanzwe rukora ibikomoka ku mata, rwandikiye Akarere ka Nyagatare, rusaba ubutaka bungana na hegitari 15 bwo kubakaho uruganda rutunganya amata y'ifu.
Akarere kavuga ko nubwo hari ibindi bibanza kwigwaho, ariko ubwo butaka ngo buzaboneka kuko n'ubundi buri mwaka w'ingengo y'imari Akarere gateganya amafaranga agenewe igikorwa cyo kwimura abaturage, kugira ngo bongere ubuso bw'icyanya cyagenewe inganda.
Kugeza ubu ngo hamaze kuboneka hegitari zigera kuri 25, ariko hari n'izindi nganda zimaze guhabwa ubutaka zikoreraho harimo urutungunya ifu y'ibigori n'urundi rutunganya ibisigazwa by'umuceri uhingwa muri ako Karere, bigakorwamo ibikorwa byo kubakisha. Hari kandi n'izindi nganda ziba zarasabye aho gukorera, zitarahahabwa, ariko ngo kuko ubutaka bw'icyanya cy'inganda bugenda bwongerwa,bazahabona abifuza kuhakorera.
Urwo ruganda ngo ruzaba rufite akamaro gakomeye ku baturage b'Akarere ka Nyagatare cyane cyane aborozi, kuko n'ubundi Uruganda rw'Inyange ni rwo rwaguraga amata yabo, kuba habonetse urwo rukora amata y'ifu, ngo ni iterambere ryabo rizaba ryiyongereye.
Rurangwa avuga ko nubwo Akerere ari ko gatanga ubwo butaka bwubakwaho inganda, ariko ngo kabikora ku bufatanye na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda(MINICOM), kuko hari ibibanza kurebwaho, harimo nko kureba niba uruganda rukora ibintu runaka rwakwegerana n'urukora ibindi runaka. Urugero niba haje uruganda rukora amata, hari n'urukora amakaro cyangwa ibindi, hakabaho kureba niba zakwegerana cyangwa se niba bidashoboka kuko byabangamirana.
Uwo muyobozi avuga ko nubwo Akarere gakeneye urwo ruganda ngo ruze gukorera muri icyo cyanya cyahariwe inganda, ndetse kakaba kiteguye kuruha hegitari 15 z'ubutaka bwo gukoreraho rwasabye, ariko ngo hari ibyo urwo ruganda na rwo ruzasabwa kubahiriza. Amatariki uruganda ruzatangiriraho kubakwa ntaramenyakana, kuko n'umwanzuro w'Inama y'Abaminisitiri wemeza itangira ry'urwo ruganda wasohotse tariki 14 Ukuboza 2020, hakaba rero ngo hakiri ibigomba kubanza kunozwa.
Ibyo kuba hari uruganda rukora amata y'ifu ruteganywa kubakwa mu Karere ka Nyagatare byatangajwe na Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine, ku itariki 25 Ugushyingo 2020 mu nama mpuzabikorwa y'Akarere ka Nyagatare, hagaragazwa imihigo ako Karere kagomba kuzakora ndetse kanayisinyana n'Imirenge.
Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu turere dukorerwamo ubworozi cyane ku buryo ubu uruganda Inyange rwakira litiro zisaga ibihumbi 80 ku munsi. Imibare itangwa n'ihuriro ry'aborozi igaragaza ko mu mwaka wa 2019 habonetse litiro miliyoni hafi 16.
Nyamara aho uyu mwaka ugeze ubu hamaze kuboneka amata arenga litiro miliyoni 20. Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana, icyo gihe yababwiye ko Leta y'u Rwanda yatangiye ibiganiro n'uruganda Inyange rusanzwe rutunganya ibikomoka ku mata ku buryo mu Karere ka Nyagatare hakubakwa uruganda rukora amata y'ifu.
-
- Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi aherutse kugirana inama n'aborozi b'i Nyagatare abasaba kuzamura umukamo kuko hari ibiganiro bigamije kuhubaka uruganda rw'amata y'ifu
Icyo gihe kandi, Minisitiri Mukeshimana yasabye aborozi korora inka za kijyambere kugira ngo bazabashe guhaza urwo ruganda.
Yagize ati “Hari ibiganiro biri hagati ya Leta y'u Rwanda n'uruganda Inyange byo kubaka uruganda rukora amata y'ifu, birasaba ko mukora cyane mukongera umukamo kugira ngo uruganda rutazabura amata.”
Umuyobozi w'ihuriro ry'aborozi mu Karere ka Nyagatare Gashumba Gahiga, icyo gihe yavuze ko nta mpungenge zikwiye kubaho ko urwo ruganda rwazabura amata, kuko buri mwaka ngo umukamo ugenda wiyongera.
Yavuze ko aborozi benshi batangiye gutera ubwatsi bw'amatungo ku buryo n'impeshyi itakigira ingaruka ku mukamo.Yongeraho ko uyu mwaka biteguye kubona litiro z'amata zigera kuri miliyoni 24, hatabariwemo amata anyura ku ruhande akagurishwa mu maresitora. Uruganda ngo niruza bazaruhaza kuko igikomeye ari ukubona isoko.
Agira ati “Amata azaboneka abantu bateye ubwatsi kandi buri mwaka umukamo uriyongera, mu myaka itatu ishize, twari kuri litiro miliyoni 10 ubu uyu mwaka turatenganya litiro miliyoni 24, hatabariwemo aca ku ruhande. Isoko ribonetse amata ntiyabura.”
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, we muri iyo nama yavuze ko uruganda rutunganya amata y'ifu ruzafasha aborozi ariko by'umwihariko abaturage, kuko bazabona akazi ndetse bikanateza imbere umujyi wa Nyagatare.
Ati “Ni igisubizo mu buryo bwinshi, aborozi bazabona isoko ry'umukamo wabo, abaturage bazabona akazi ariko by'umwihariko n'umujyi wacu uzatera imbere”.
source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/akarere-ka-nyagatare-kiteguye-gutanga-hegitari-15-z-ubutaka-buzubakwaho-uruganda-rukora-amata-y-ifu