Alain Muku usanzwe ari n'umuyobozi w'inzu ifasha abahanzi mu bikorwa bitandukanye ya 'Boss Papa Label' yashyize hanze iyi ndirimbo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukuboza 2020.
United Africa, ni indirimbo iri mu ndimi enye zirimo Ikinyarwanda, Igifaransa, Igiswahili n'Icyongereza mu rwego rwo kugira ngo izarenga imipaka, ubutumwa yifuje gutanga bugere ku batuye Afurika no hanze yaho.
Reba hano 'United Africa'
Alain Muku avuga ko Abanyafurika bashyize hamwe bagera kuri byinshi, cyane ko ari umugabane ufite buri kimwe cyose cyatuma utera imbere, ariko ko kudashyira hamwe kw'abawutuye akaba aribyo bituma ukomeza gufatwa nk'umugabane udateye imbere.
Ati 'Abanyafurika ntitudashyira hamwe turarimbutse. Niba abanyaburayi barabibashije, abanyamerika bakabibasha bagakora igihugu kimwe, twe bitunaniza iki ? Tureba he, turagana he, bitunaniza iki ? Ntaho tujya ntitudashyira hamwe.'
Akomeza ati 'bintu byivangura, ibintu by'imipaka biveho. Dushyire hamwe, dukorere hamwe dufite umugabane kuri iyi Isi nta mugabane ukize, ufite ubutunzi nk'uwacu.'
Indirimbo 'United Africa' iri mu mudiho wa Kinyafurika igaragaza neza ishusho ya Afurika yuje iterambere kandi ifite buri kimwe cyose abayituye bakwifuza batagombye kujya kugushaka ku yindi migabane.
Ni indirimbo yatunganyirijwe muri Côte d'Ivoire ari naho Alain Muku atuye we n'umuryango we.
Reba hano 'United Africa'